English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Icyamamare muri muzika Manu Dibango yahitanywe na Coronavirus ku myaka 86



Team Editor. 2020/03/24 15:02:46

Umuhanzi wabiciye bigacika wo mu gihugu cya Cameroon Emmanuel N’Djoke Dibango [Manu Dibango], yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko azize icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona nk’uko byatangajwe n’umuryango we mu gitondo cy’uyu wa Kabiri.

Umuryango we wagize uti “Babyeyi, nshuti, bafana n’ahandi tutabasha kugeza ijwi…Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuhanzi Manu Dibango, umubyeyi wacu witabye Imana kuri uyu wa 24 Werurwe 2020, ku myaka 86 azize icyorezo cya COVID-19”.

Iki cyorezo cya Coronavirus kimaze kwandurwa abantu barenga 350,00 ku isi aho yishe abarenga 16,000. Mu Rwanda naho iki cyorezo cyarahageze aho abantu 36 ari bo bamaze kucyandura.

Ku wa 18 Werurwe 2020 ni bwo Manudi Bango yanditse kuri konti ya Facebook, avuga ko yanduye Coronavirus ariko ko yumva ameze neza. Mu rugendo rwe rw’umuziki yashyize imbere injyana ya Jazz, Funk na gakondo yo muri Cameroon. 

Se yari umwe mu bari bagize itsinda rya Yabassi ryakanyujijeho mu muziki. Manudi Bango yabonye izuba kuwa 12 Ukuboza 1933. Ashyira ku isoko Album nka Afrijazzy, Nyxia, Tome II, Live ’91 n’izindi.

Yakoze indirimbo zakomeje izina rye nka ‘Soul Makossa’ yo mu 1972, ‘Big Blow’ yo mu 1976, ‘New Bell’ yasohotse mu 1972 n’izindi

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Team Editor Published: 2020-03-24 09:04:58 CAT
Yasuwe: 1113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Icyamamare-muri-muzika-Manu-Dibango-yahitanywe-na-Coronavirus-ku-myaka-86-2.php