Ibyabereye i Rubavu bikomeje kuvugisha no gutangaza benshi
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, haravugwa inkuru idasanzwe y’intama y’umuturage yabyaye ibyana bitandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi muri aka gace. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 8 Gicurasi 2025, aho iyi ntama ya Murekezi Innocent yibarutse amashashi abiri n’amasekurume ane.
Ibyishimo n’akanyamuneza byabaye byose ku baturage batuye mu Kagari ka Ryabizige ubwo bumvaga iyi nkuru. Uwamahoro Vestine, umwe mu babibonye, yagize ati: “Ni ubwa mbere tubonye intama ibyara abana batandatu, abantu benshi barahuruye, tubona ari igitangaza. Ibi byatweretse ko ubworozi bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu gihe gito.”
Nyuma y’ibi byishimo ariko, haciyemo agahinda kuko ku wa Gatanu amasekurume abiri muri ayo yarapfuye. Nyamara Murekezi Innocent avuga ko asigaje icyizere ku basigaye.
Yagize ati “Nari ntarigera mbona intama ibyara bene aka kageni, byarantangaje kandi byanshimishije. Izi ntama zamfashije kwigurira isambu ya 800,000 Frw, none ndahinga, nkanabona ifumbire.”
Ngizwenimana Theophile, Umukuru w’Umudugudu wa Musene, yavuze ko nawe yatunguwe n’ibi byabaye. Mu rwego rw’isoko, intama icutse muri aka gace igura nibura ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima ishobora kurenga 100,000 Frw, bigaragaza ko ubukungu buva mu bworozi bushobora kuba igisubizo ku baturage.
Ibi ni urugero rugaragaza uko ubuhinzi n’ubworozi bifatanye neza bishobora guhindura ubuzima bw’umuturage, haba mu mikoro ndetse no mu mibereho myiza.
Inkuru dukesha IGIHE
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show