English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitangaza by’Imana: Bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu n’iminsi 2 bakoze ubukwe.

Abahanzi Nyarwanda, Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto na Marie Iratwibuka Salome bamamaye muri Kiliziya Gatulika kubera indirimbo zo guhimbaza Imana, bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu n’iminsi ibiri bakoze ubukwe.

Ku wa 13 Nyakanga 2024 ni bwo Roberto na Salome bakoze ubukwe basezeranye imbere y’Imana no bakaba bakiye umugisha w’Imana nyuma y’iminsi 93 gusa.

Roberto yishimiye ko bungutse umana mu muryango wabo cyane ko bari bamaze igihe kinini bategereje kwakira imfura ya bo.

Ati “Ntabwo nabona byinshi mvuga, gusa turishimye. Ni umwana twategereje igihe kirekire kuva mu kwa mbere. Ibyishimo byadusaze, umwana ameze neza n’umubyeyi ameze neza.”

Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto aririmba muri  Chorale International et Ensemble Instrumantal de Kigali. Mu gihe umugore we Salome aririmba muri Chorale de Kigali ifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatulika.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Iyo urara wambaye ubusa umubiri wawe ukora ibitangaza! birihariye ku bagabo

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza

RDC: Inyeshyamba za M23 zigaruriye Luke na Katobotobo nyuma y’iminsi 3 hasinywe amasezerano y’am



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 18:54:05 CAT
Yasuwe: 642


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitangaza-byImana-Bibarutse-imfura-yabo-nyuma-yamazi-atatu-niminsi-2-bakoze-ubukwe.php