Iyo urara wambaye ubusa umubiri wawe ukora ibitangaza! birihariye ku bagabo
Mu gihe abantu benshi bamenyereye kurara bambaye imyenda y’ijoro, ubushakashatsi bugezweho bugaragaza ko kurara wambaye ubusa bishobora kugira uruhare rukomeye mu kongerera umubiri ubuzima bwiza. Si uburyo bwo kumva utuje gusa, ahubwo ni ingamba ishingiye ku bimenyetso bya siyansi bigaragaza impinduka nziza ku buzima: kuva ku gusinzira neza, kongera urukundo mu mibanire, kugabanya stress, kugeza no ku kugabanya ibiro.
Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga batandukanye barimo Dr.Eus Van Someren ndetse na Dr. Luis Minguez-Alrcon, bwerekanye ko mu gihe umuntu akunda kurara yambaye ubusa cyangwa akarara yambaye imyenda itamufashe cyane agira ibitotsi byiza bitewe nuko umubiri we ubasha kubona ubushyuhe buri mu rugero rukwiye, bikaba bitandukanye n'umuntu urara yambaye kuko abyuka kenshi mu ijoro akagira ibyuya byinshi ibyo bikabangamira umubiri mu kuruhuka bihagije.
Mu bantu 1000 by’abantu bakoreweho ubu bushakashatsi , 58% bavuze ko barushaho gusinzira neza iyo baraye bambaye ubusa mu gihe 30% bemeje ko basinzira igihe kirekire iyo bambaye ubusa kurusha iyo bambaye imyenda.
Kurara utambaye cyangwa wambaye imyenda itagufashe cyane bifasha uruhu rwawe kubona umwuka uhagije, bigafasha kwirinda indwara zitandukanye z’uruhu.
Ku bagabo, ubushyuhe bwinshi bushobora kugabanya ubwinshi n’ubuziranenge bw’intanga. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo barara bambaye imyenda ifunganye bagira sperm count iri hasi n'ukuvuga ko ingano y'intanga zabo iba ari nkaye ugereranije n'abarara bambaye ubusa.
Ku bagore, kurara wambaye ubusa bifasha imyanya ndangagitsina guhumeka, bikagabanya ubushyuhe bikaba byarinda uburwayi bwa infections zo mu gitsina.
Ubushakashatsi bwakorewe ko bagabo 500 bwasanze abagabo baryama bambaye ubusa, bwasanze abo bagabo bafite umubare w'intanga (sperm count) uri hejuru ho 25% kurusha abandi. Abagore 300 bakurikiranywe, hasanzwe 45% byabo bararaga bambaye imyenda ibafashe bagize infection mu gihe cy’amezi 3, mu gihe abarenga 70% b’abambara ubusa nta kibazo bagize.
Kongera Urukundo n’Imibanire Myiza
Kurara wambaye ubusa hamwe n’umukunzi wawe bitera umubiri gusohora imisemburo ya oxytocin, izwi nka “hormone y’urukundo.” Ibi bifasha mu kongera ubusabane, kugabanya stress no kongera ibyishimo hagati y’abakundana, Mu bantu 1000 bakoreweho ubushakashatsi, 59% bavuze ko kurara bambaye ubusa byatumye urukundo rwabo rukomera.
Gutwika Ibinure no Kugabanya Ibiro
Kurara wambaye ubusa bituma umubiri ushobora gukonja, bityo brown fat (ibinure) bikagira ubushobozi bwo gutwika calories. Ibi bifasha mu kugabanya ibiro no gukomeza imisemburo y’amaraso. imibare y'ubushakashatsi igaragaza ko Mu bantu 150 barara bambaye ubusa buri joro mu gihe cy’amezi ane, 10% ibiro byabo biragabanuka nta yindi gahunda yo kurya cyangwa ubundi buryo bwo kubanya ibiro bakoresheje.
Kugabanya Stress (Cortisol)
Gusinzira neza bifasha kugabanya cortisol, imisemburo izamuka iyo umuntu afite stress. Kurara wambaye ubusa bifasha umubiri kujya mu mutuzo, bigatuma iyi misemburo igabanuka.
Kurara wambaye ubusa si imico y’abanyamahanga gusa, ahubwo ni uburyo bworoshye, bugaragaza inyungu zifatika ku buzima:Byongera ireme ryo gusinzira, Byarinda uruhu n’imyanya ndangagitsina Byongera urukundo hagati y’abashakanye, Byagabanya ibiro mu buryo karemano, Bigabanya stress kandi bigatuma ubuzima bwose bugenda neza.
Author :Elysee Niyonsenga
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show