English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

I Abidja: abashinzwe inyungu za Wizkid batawe muri yombi

Babiri mu bashinzwe kureberera inyungu za Wizkid batawe muri yombi i Abidjan muri Côte d’Ivoire nyuma y’uko uyu muhanzi adataramiye muri iki gihugu mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Wizkid wari ugisaba imbabazi abo muri Ghana atabashije gutaramira mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2022, yari ategerezanyijwe amatsiko i Abidjan ho muri Côte d’Ivoire.

Mu ndege ye yihariye, Wizkid wari umaze kubona ko gutaramira muri Ghana bidakunze yahise yerekeza muri Côte d’Ivoire aho yari afite igitaramo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Na none nk’uko byagenze ari muri Ghana, ku munota wa nyuma byarangiye Wizkid atabashije kuririmbira abakunzi be bo muri Côte d’Ivoire ku mpamvu zitaratangazwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko inzego zishinzwe umutekano zahise zita muri yombi babiri mu bashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi.

Ni mu gihe uyu muhanzi na we ari kubarizwa muri Côte d’Ivoire ahategerejwe kumenya ikigiye gukurikiraho nyuma yo gutenguha abakunzi be bari bishyuriye kwitabira igitaramo cye cyagombaga kuba mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Benshi mu bakunzi b’umuziki muri Côte d’Ivoire no muri Ghana bari gushinja uyu muhanzi kutubaha abakunzi be bo muri Afurika, iyi ikaba impamvu akomeje kwanga kubaririmbira ku munota wa nyuma nyamara bishyuye.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-12 15:39:18 CAT
Yasuwe: 529


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/I-Abidja-abashinzwe-inyungu-za-Wizkid-batawe-muri-yombi.php