English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hemejwe urupfu rw’umuhanzi w’imyaka 4 y’amavuko Ashna Lweri.

Umwana muto wari umuhanzi Ashna Lweri ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye Imana ku myaka 4 azize inkongi y’umuriro.

Ashna Lweri yavutse ku wa 15 Werurwe 2020, akaba yari umwana muto uri kuzamuka neza mu muziki muri Uganda ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange.

Ashna Lweri yitabye Imana ku itariki ya 27 Gashyantare 2025 aguye mu bitaro bya Nsambya biherereye i Kampala muri Uganda, nyuma y'impanuka y'inkongi y'umuriro yafashe inzu y'iwabo baryamye we nyina wagerageje ku mutabara.

Aba bombi nyuma y'uko inkongi yibasiye inzu barimo bagejejwe kwa muganga gusa kubera ibikomere byinshi Ashna yari yagize birangira yitabye Imana. Umubyeyi we na we wari wakomeretse we yararokotse kuri ubu akaba akiri kuvurwa.

Uyu mwana witabye Imana ku myaka 4 yari yarakoranye indirimbo n'umuraperi Fik Fameica wo muri Uganda, yitwa 'Nahasso' mu 2024.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Intwari y’abafana ituvuyemo:Urupfu rwa Mama Mukura rwashegeshe imitima ya benshi

Umwana w’imyaka 16 gusa,yerekanye impano idasanzwe yegukana umudari wa Silver

Kenya: Yari ategereje urupfu imyaka 10, ariko miliyoni 1 y’amadolari iramukijije

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-01 20:46:55 CAT
Yasuwe: 426


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hemejwe-urupfu-rwumuhanzi-wimyaka-4-yamavuko-Ashna-Lweri.php