English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gén. Sultani Emmanuel Makenga, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, kuba "ibandi" no kudakunda abaturage be. Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alain Destexhe, aho yavuze ko “nta rukundo afitiye igihugu.”

Gen. Makenga, ubwo yabazwaga niba Tshisekedi yabaye "ibandi" agitorerwa kuyobora RDC cyangwa niba yarahoze ari ryo, yasubije ko “ntekereza ko yahoze ari ryo.”

Uyu musirikare umaze igihe ayoboye M23, avuga ko urugamba barwana rukomoka ku mpamvu yumvikana: “Turwana kuko dukeneye kubaho.”

Nyuma y’imyaka ibiri y’intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta ya RDC, haravugwa icyizere cy’agahenge nyuma y'uko Kinshasa yemeye kujya mu biganiro na M23. Leta ya Angola yatangaje ko impande zombi zizahurira i Luanda ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025.

Gen. Makenga, ubwo yabazwaga niba M23 izitabira ibiganiro, yasubije ati: “Cyane rwose, turashaka kuganira. Gusa kugeza aya magingo twumvise uruhande rwa Angola rwonyine, ntacyo turumva ku ruhande rwa Kinshasa.”



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 13:43:36 CAT
Yasuwe: 230


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Makenga-yise-Perezida-Tshisekedi-ibandi-ndetse-ashimangira-ko-M23-yiteguye-ibiganiro.php