English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Daniella na James bibarutse Umukobwa

 

Umuryango w’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, James na Daniella, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa wa gatatu.

Ibi byishomo babisangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, aho bavuze ko bibarutse umwana w’umukobwa akaba ari ubuheture.

Ati “ Dutewe ishema no kwakira inseko nziza n’amaboko mashya yumwana w’umukobwa wo gususurutsa umunsi wacu, guterura no gukunda.”

Bifashishije kandi amagambo yo muri Zaburi 127:3 ahagira hati “ Dore abana ni   umwandu uturuka ku Uwiteka imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.”

Uyu mwana w’umukobwa ni uwa gatatu James na Daniella bamaze kubyarana. Imfura ni umuhungu, ubuheta akaba umukobwa.

James na Daniella ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Mpa Amavuta”, “Narakijijwe”, “Hembura” n’izindi nyishi.



Izindi nkuru wasoma

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Uko James yitwikiye inzu inshuro Ebyiri mu ijoro Rimwe agamije kureba abazimya inkongi y’umuriro

Rihanna yerekanye inda ye muri Meta Gala 2025! Ese uyu mwana wa gatatu ni umukobwa koko?

Rusizi: Uko byagendekeye umukobwa wabyariye mu nzira agahita aniga uruhinja rwe

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-02-01 15:19:17 CAT
Yasuwe: 2068


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Daniella-na-James-bibarutse-Umukobwa.php