English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dejoie

 

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari baherutse kwemeranya kurushinga.

Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

Byari ibyishimo bikomeye muri uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ubaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore ahose bahishura ko bidahindutse mu mezi atatu bazabyereka n’Imana.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza ariko ngo urukundo rwagiye rututumba uko bwije n’uko bukeye.

Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Ifashabayo yari mu b’imbere bategurira umukunzi we igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere nubwo cyakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

 

nyuma yoezerana ku idarapo byari ibyishimo

Byari ibyishimo kuri uyu muryango mushya



Izindi nkuru wasoma

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Uko ikibumbano cya Macron kibwe kikajyanwa imbere ya Ambasade y’u Burusiya

Ibyo bavuga ko navuze si ukuri – Karasira mu rukiko yisobanura ku byaha byo guhakana jenoside

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2021-02-19 08:04:39 CAT
Yasuwe: 1181


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Clarisse-Karasira-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-Dejoie.php