English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Central Cee agiye gutaramira muri Afurika y’epfo

Umuraperi wo mu Bwongereza Central Cee agiye gutaramira bwa mbere muri Afurika aho azitabira iserukiramuco ryitwa Hey Neighbour. Iri serukiramuco riteganyijwe ku itariki 30 Kanama 2025 aho azahurira ku rubyiniro n’abarimo Doja Cat, na Leon Thomas.

Central Cee yatangiye umuziki afite imyaka 13 akaba yarisanishaga na 2Pac. Icyo gihe yaririmbaga ibibazo yabonaga ko bimukomereye birimo kutagira telefoni,igare ryo kugendaho,imyenda yo kwambara n’utundi tubazo abana banyuramo bavuka mu miryango ikennye.

Ubuhanzi abukomora kuri nyina wari umusizi. Central Cee aririmba indirimbo zirimo urukundo, ibibazo abantu bacamo n’ibyo abona bitagenda neza ku buzima bw’abakene. Ni umwe mu bakunze kuvuga ko yacuruje ibiyobyabwenge kandi nibura ku munsi yashoboraga kwinjiza amayero 2000.

Central Cee yahiriwe n’umuziki mu 2021 kuri Mixtape yitwa ‘Wild West’ yumviswe n’abarenga miliyali ku mbuga zicuruza imiziki.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-31 14:48:12 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Central-Cee-agiye-gutaramira-muri-Afurika-yepfo.php