English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Cardi B yahakanye amakuru yemezaga ko atwite, asobanura impamvu y’imyambarire ye.

Umuraperikazi w’umunyamerika Cardi B yanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko yaba atwite umwana wa kane. Ibi bije nyuma y’amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yari yambaye ijipo bivugwa ko akunze kwambara mu gihe atwite, bituma abafana benshi batekereza ko atwite.

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko ibyo ari ibihuha, yemeza ko adategereje umwana wa kane. Mu butumwa yatanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ntabwo ari byo.”

Cardi B, ufite abana batatu yabyaranye n’umuraperi Offset, ari mu rugendo rwo gutandukana na we nyuma yo kumushinja kumuca inyuma. Nubwo bimeze bityo, bombi bakomeje kwita ku bana babo.

Ibihuha ku gutwita k’uyu muraperikazi byatewe n’uko mbere yigeze kuvuga ko imyambaro nk’iyo yari yambaye ari imwe mu yo akunda gukoresha mu gihe atwite.

Ibi byahise bituma benshi batekereza ko yaba atwite undi mwana, ariko yahise abitera utwatsi.

Nubwo bimeze bityo, Cardi B aracyari umwe mu baraperikazi bakomeye ku isi, ndetse ibikorwa bye bya muzika bikomeje gutumbagira.



Izindi nkuru wasoma

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

FERWAFA yanyomoje amakuru y’ibihuha aherutse gutangazwa

Sinzi aho APR FC na Police FC zihagaze! - Afhamia Lotfi mu kiganiro n’itangazamakuru



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-30 10:40:12 CAT
Yasuwe: 465


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cardi-B-yahakanye-amakuru-yemezaga-ko-atwite-asobanura-impamvu-yimyambarire-ye.php