English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Umukinnyi w’ Umunyarwanda, Byiringiro Lague nyuma yo gusezera ikipe yakiniraga ya Sandvikens IF agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nk’uko umunyamakuru uri mu bakomeye mu gutangaza amakuru yizewe Taifa Bruno yabitangaje.

Uyu mukinnyi yakiniraga ikipe yo Suède ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya Kabiri, aya makuru yo gutandukana n’ uyu mukinnyi yatangajwe n’ iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025.

Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Bruno Taifa ni uko uyu mukinnyi nyuma yo gutandukana n’iyi kipe agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports bw’amaze kumvikana n’uyu mukinnyi, ko agomba kuza kwifatanya n’abandi mu gushaka igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 11:55:57 CAT
Yasuwe: 305


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byiringiro-Lague-nyuma-yo-gutandukana-na-Sandvikens-IF-ashobora-kwisanga-muri-Rayon-Sports.php