English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Buri mwaka nica Umututsi’ –Uko yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Umugabo w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gutangaza amagambo akomeye y’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubwo yabwiraga uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko “buri mwaka yica Umututsi.”

Uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Muyira ariko utuye mu Mudugudu wa Kigarama, yabwiye ayo magambo yuzuyemo urwango uwarokotse Jenoside amusanga mu kabari, aho ngo yamubwiye ko “yifuza kumenya ibipimo bye kuko umunsi wo kwibuka azashaka ko azaba ari mu isanduku.”

Uwo warokotse, nk’uko yabihamirije Umuseke, yavuze ko uwo mugabo yakomeje kumutuka mu magambo atandukanye, yongeraho ko “n’ibyo mwigize ngo muri Abatutsi, buri mwaka nica Umututsi,” ndetse ngo yanamubwiye ko yigeze guca umuntu akaguru, anamutera ubwoba ko naramureba nabi azamukubita.

Egide Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, aho iperereza rikomeje.

Ingingo ya 4 y’ITEGEKO Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivuga ko umuntu ugaragaje imitekerereze ishyigikira cyangwa yimakaza Jenoside, binyuze mu magambo, inyandiko, amashusho cyangwa ku bundi buryo, aba akoze icyaha.

Iyo urukiko rumuhamije icyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 ndetse n’ihazabu itari munsi ya Frw 500,000 ariko itarenga Frw 1,000,000.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-26 10:21:18 CAT
Yasuwe: 101


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Buri-mwaka-nica-Umututsi-Uko-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ingengabitekerezo-ya-Jenoside.php