English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada agiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusesekara i Kigali.

Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada, aho agiye gutaramira abakunzi b’umuziki we, yatangaje ko agiye gushyira indirimbo hanze mbere yuko agaruka ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muhanzi wigaruriye imitima y’abatari bake, ibi yabivuze ari mu kiganiro yagiranye na Run plus ku muyoboro wabo wa YouTube, ku wa 25 ukwakira 2024.

Bruce Melodie yabajijwe niba ateganya gukorera indirimbo muri Canada muri kino gihe ari no gutegura ibitaramo, amusubiza agira ati ‘’ Kuyikorera hano biragoye gusa bizaterwa n’umwanya kuko haba hari n’ibindi byinshi dukora, ariko hari iyo nzasohora nkiri hano”

Ibi uyu muhanzi yabibajijwe nyuma yo gusubiramo zimwe mu ndirimbo azakoresha mu gutaramira abakunzi b’umuziki we muri iki gihugu, abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi  bazafatanya muri ibi bitaramo.

Mu mijyi iteganyijwe kuberamo ibi bitaramo, Harimo Ottawa, Montreal ,Toronto na Vancouver.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-26 13:45:14 CAT
Yasuwe: 294


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-uri-kubarizwa-muri-Canada-agiye-gusohora-indirimbo-nshya-mbere-yo-gusesekara-i-Kigali.php