English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bazongere n’abafana be basuye umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe wahohotewe agaterwa inda


Chief Editor. 2020-09-30 08:36:13

Umukinnyikazi wa filimi Bazongere Rosine umaze kubaka izina muri filime zo mu Rwanda ari kumwe n’abafana be ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020 basuye umukobwa ufite ikibazo cyo mu mutwe uherutse guhohoterwa agaterwa inda.

Umukobwa basuye witwa Muzirankoni Grace w’imyaka 20 y’amavuko acumbikiwe n’umuturanyi w’iwabo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nk’i Kanyinya, nyuma y’uko iwabo bamwirukanye nyuma yo kubyara umwana kuri ubu ufite amezi abiri.

Abamuzi bavuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kuko akenshi usanga atajya ahuza amagambo avuga.

Bazongere aganira n’Igihe .com dukesha iyi nkuru yavuze ko  ku burwayi bw’uyu mwana, yagize ati ”Sinavuga ko arwaye mu mutwe kuko simbizi, uba ubona ibisubizo atanga bidahuye. Abamuzi bavuga ko atameze neza.”

Uyu mukinnyi wa Filime avuga ko yabonye amashusho y’uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga akifuza kuba yamufasha.

Agira ati:”Iyo umubajije umuntu wamuteye avuga ko atamwibuka, iwabo baramwirukanye kugeza ubu acumbitse ku muturanyi umufasha.”

Bazongere yongeyeho ko uyu mwana kwiga byamunaniye kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko afite.

Ubwo basuraga uyu mwana bifuzaga kumenya ubuzima abayemo kugira ngo barebe niba nibura banamugurira imashini akiga kudoda. Icyakora nabyo babwiwe ko atabishobora.

Mu byo bamushyikirije uretse ibyo kurya bitandukanye, bamuhaye n’ihene nk’itungo rigufi ryo korora kugira ngo yiteze imbere.

Bazongere Rosine yamenyekanye muri filime zitandukanye, akaba yaramamaye cyane nka Purukeriya muri Papa Sava na Josy muri City Maid.

 



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi

Uko Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye kuri filime yitwa’Smurfs’

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali



Author: Chief Editor Published: 2020-09-30 08:36:13 CAT
Yasuwe: 1006


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bazongere-nabafana-be-basuye-umukobwa-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-wahohotewe-agaterwa-inda.php