English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

UEFA Europa League 2024-2025: Tottenham Hotspur yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 17

Bwa mbere nyuma y’imyaka 17, Ikipe ya Tottenham Hotspur yongeye gutwara igikombe icyo aricyo cyose, nyuma yo gutsindira Manchester United ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2024-2025 wabereye i Bilbao muri Espagne igitego 1-0.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Nuevo San Mamés Barria mu Mujyi wa Bilbao muri Espagne, ahari hahanzwe amaso aya makipe yombi atarirwaye neza muri Premier League, akaba yari ahuriye ku ntego yo kurengera umwaka wayo nibura atwara Igikombe cyo ku rwego rw’umugabane.

Mu gice cya mbere , Manchester United yabonanaga neza yaremye uburyo bwinshi ugereranyije na Spurs ariko abakinnyi nka Amad Diallo babura uko bashyira mu izamu uburyo amashoti abiri agana mu izamu iyi kipe yabonye muri atanu yateye muri rusange. Ku ruhande rwa Spurs nayo rutahizamu Dominic Ayodele Solanke na Richarlison bagowe no gufungura amazamu yari ahagazemo Umunya-Cameroun, André Onana Onana, mu mashoti atatu ikipe yabo yateye arimo rimwe ryaganaga mu izamu.

Icyakora Spurs itabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere, binyuze ku Munya-Pays de Galles Brennan Price Johnson yafunguriye amazamu ku mupira yahawe na Pape Matar Sarr maze Luke Shaw ananirwa kuwukuraho birangira uruhukiye mu rushundura, Umusifuzi w’Umudage, Félix Zwayer asoza iki gice iyi kipe y’i Londres iri imbere y’iy’i Manchester n’igitego 1-0.

Manchester United yagarutse mu gice cya kabiri yotsa Tottenham Hotspur igitutu ku mipira yubakiraga hagati mu kibuga, igashyirwa mu mpande mbere yo guhindurwa mu ruhuga rw’amahina, ndetse umunota wa 60 w’umukino usanga imaze guhererakanya umupira inshuro 241 kuri 90 ya Tottenham Hotspur, gusa Rasmus Winther Højlund na Mason Mount bananirwa n’igikorwa cya nyuma.

Nyuma y’uko umutoza Ange Postecoglou akoze impinduka zasize Kapiteni Son Heung-Min asimbuye Richarlison, Manchester United yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuyigomborera buturutse ku mupira Bruno Miguel Fernandes yateye maze Umunyezamu Guglielmo Vicario ananirwa kuwugumana, mbere no Rasmus Højlund asongamo n’umutwe gusa Micky Van de Ven avaniramo umupira ku murongo.

Umupira Micky Van de Ven yakuriyemo ku murongo mu gice cya kabiri, ni amwe mu mahirwe menshi Manchester United yahushije muri uyu mukino

Umupira Micky Van de Ven yakuriyemo ku murongo mu gice cya kabiri, ni amwe mu mahirwe menshi Manchester United yahushije muri uyu mukino

Umutoza Ruben Filipe Marques Amorim yakoze impinduka zashobokaga zose, yinjizamo Alejandro Garnacho Ferreira, José Diogo Dalot Teixeira a Joshua Orobosa Zirkizee byongera imbaraga mu busatirizi, icyakora ifirimbi ya nyuma ivuga Tottenham Hotspur yegukanye intsinzi n’Igikombe ku gitego 1-0.

Umutoza wa Tottenham Hotspur Ange Postecoglou wavuze ko mu mwaka we wa kabiri ahantu atwara igikombe, abikoze no kuri iyi nshuro

Umutoza wa Tottenham Hotspur Ange Postecoglou wavuze ko mu mwaka we wa kabiri ahantu atwara igikombe, abikoze no kuri iyi nshuro

Tottenham Hotspur yahise ikora amateka yo kwegukana igikombe kuva mu 2008 ubwo yatwara English League Cup “Carabao Cup”, ndetse ihita inakatisha itike y’imikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha.



Izindi nkuru wasoma

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe

Ese koko birakwiye ko uwaguciye inyuma aterwa imijugujugu nk’umwanzi?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-22 08:47:30 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UEFA-Europa-League-20242025-Tottenham-Hotspur-yegukanye-igikombe-nyuma-yimyaka-17.php