English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ayabonga Lebitsa yahakanye amakuru yavugaga ko yaba agiye kwerecyeza muri APR FC

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yatanze umucyo ku byavugwaga ko yaba agiye kwerecyeza mu makipe arimo APR FC.

Uyu Munya-Afurika y’Epfo umaze imyaka ibiri ari umutoza wa Rayon Sports wongerera imbaraga abakinnyi (Fitness Coach) yakomeje gushimwa na benshi nk’umukozi ukora kinyamwuga. Gusa ageze ku musozo w’amasezerano ye yasinywe mu mpeshyi ya 2023 akavugururwa muri Nyakanga ya 2024.

Yakunzwe n’abakunzi ba Rayon Sports cyane kuko yasigaranye ikipe kenshi ubwo abatoza bakuru banyuranye babaga basezeye cyangwa birukanywe muri iyi kipe.

Abatoza bakoranye muri iyi myaka ibiri ni; Umunya-Tunisia Yamen Zelfani, Umunya-Mauritania Mohamed Wade, Umufaransa Julien Mette, n’umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho.

Mu kiganiro Ayabonga yagiranye na RADIOTV10 yahamije ko amasezerano ye azarangira mu kwezi gutaha (Kamena 2025) ariko ahakana amakuru avuga ko ari mu biganiro na APR FC na Police FC zihora zihanganiye ibikombe na Rayon Sports atoza.

Ayabonga Lebitsa yagize ati “Ni ibIhuha rwose. Ubu icyo ntekerezaho ni ugushaka ibyiza muri Rayon Sports. Nagerageje gukurikirana aho byavuye nsanga ni ibihuha byahimbwe ku mpamvu ntashaka kuvugaho ariko barabeshya. Nta muntu wo muri APR FC cyangwa Police FC urampamagara ambwira ko anyifuza. Mfite inzozi zo kuzava muri Rayon Sports njya mu makipe yisumbuyeho nk’ay’iwacu muri Afurika y’Epfo cyangwa ahandi kuri uyu mugabane.”

Ayabonga Lebitsa yafashije Rayon Sports kubona itike yo kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF nubwo ikipe atoza yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ubu ikaba iri ku mwanya wa Kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ibiri ngo irangire.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-24 10:57:44 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ayabonga-Lebitsa-yahakanye-amakuru-yavugaga-ko-yaba-agiye-kwerecyeza-muri-APR-FC.php