English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru y’akababaro: Yapfuye yimanitse mu mugozi nyuma yo kunywa  agasinda bakamwiba igare.

Murwanashyaka Fulgence w'imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Bihome, Akagari ka Rwoga, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yiyambuye ubuzima arapfa yimanitse mu mugozi nyuma yo kunywa  agasinda bakamwiba igare.

Abaturanye na nyakwigendera batunguwe no gusanga amanitse mu mugozi yapfuye kandi bamubonaga mu kabari yizihiwe yagasomye bityo bagakeka ko urupfu rwe rwaturutse ahanini no gusinda bigahurirana no kuba yaribwe igare yari amaze iminsi aguriwe na se umubyara.

Ise umubyara avuga ati " Nta makimbirane ntigeze ngirana n’umwana wanjye kuko niwe muhungu nabyayewenyine, abandi ni abakobwa. ‘’

Akomeza agira ati ‘’Namukundaga ndetse niyemeje kumukorera ibishoboka byose akabaho yishimye none yantengushye cyane".

Gusa nubwo uyu mubyeyi yavuze atyo, hagaragaye intonganya ubwo yashyingurwaga ku irimbi hagati y'abagize umuryango we bituma abaje kumuherekeza bataha babaye cyane ku buryo ntamafaranga yo kubafata mu mugongo yatanzwe(kugura peteroli).



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 12:17:07 CAT
Yasuwe: 152


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-yakababaro-Yapfuye-yimanitse-mu-mugozi-nyuma-yo-kunywa--agasinda-bakamwiba-igare.php