English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ahandi barahana: Icyatumye TSS Nyanza ifata umwanzuro wo kwirukana burundu abanyeshuri 16

Mu gihe bari hafi gusoza amasomo yabo, abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri Sainte Trinité Nyanza TSS birukanywe burundu bazira imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’ishuri.

Ubuyobozi bw’iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, bwatangaje ko aba banyeshuri—barimo abahungu 10 n’abakobwa 6—bagiye bisanga mu bikorwa bihungabanya imyigire n’imyifatire myiza, birimo ubusinzi, gutoroka ishuri, no kurwanya abarezi.

Jerome Mbiteziyaremye, Umuyobozi Mukuru wa Sainte Trinité Nyanza TSS, yavuze ko aba banyeshuri bahawe amahirwe menshi yo kwisubiraho ariko bakomeza kwigomeka.

Yagize ati “Twabagiriye inama inshuro nyinshi, tubaha n’amahirwe menshi yo kwikosora, ariko barinangira. Twafashe icyemezo gikomeye kugira ngo abandi banyeshuri babone umutekano n’ibyigisho bifite ireme.’’

Mu byaha bashinjwa harimo kujya mu masantere y’ijoro bagasinda, gusubira ku ishuri banyuze ahatemewe, ndetse umwe muri bo akurikiranyweho kurwanya umurezi. Mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi kuri bagenzi babo, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kubirukana burundu.

Abanyeshuri 15 muri aba birukanywe bemerewe kuzagaruka gusa mu gihe cy’ikorwa ry’ikizamini cya Leta, ariko batazaba bacumbikiwe cyangwa bigira ku ishuri. Umwe muri bo, kubera uburemere bw’amakosa ye, yambuwe amahirwe yo gukora icyo kizamini.

Muri Sainte Trinité Nyanza TSS, bagira amahame n’amategeko bagenderaho

Nadine Kayitesi, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza, yemeje ko icyemezo cyafashwe kigamije kurengera ireme ry’uburezi no guhangana n’imyitwarire ishobora kubangamira abandi banyeshuri.

Si ubwa mbere iri shuri rifata icyemezo nk’iki. Mu 2023 ryahagaritse abanyeshuri 17 by’agateganyo, naho mu 2024 ryirukana burundu abandi 8 bashinjwaga gutegura imyigaragambyo.

Nubwo hari ababyeyi bagaragaza impungenge kuri izi ngamba, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bwakoze ibishoboka byose mbere yo kugera ku cyemezo cyo kubirukana, mu nyungu rusange z’ishuri n’abanyeshuri basigaye.

Ibi bikorwa bigaragarira buri wese ko ubuyobozi bw’iri shuri bwiyemeje kutihanganira imyitwarire mibi, ahubwo bushyira imbere indangagaciro z’umuco n’ikinyabupfura mu burezi.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

Kwifatanya mu bitaramo ni isoko y’ubumenyi n’ubufatanye mu murimo w’Imana - Agape Choir

Ahandi barahana: Icyatumye TSS Nyanza ifata umwanzuro wo kwirukana burundu abanyeshuri 16

Impamvu abanyeshuri 16 bo muri Sainte Trinité Nyanza TSS birukanywe mbere y’ibizamini bya Leta

Nta bafana ku kibuga! Umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports FC



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-21 12:13:37 CAT
Yasuwe: 118


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ahandi-barahana-Icyatumye-TSS-Nyanza-ifata-umwanzuro-wo-kwirukana-burundu-abanyeshuri-16.php