Ahandi barahana: Icyatumye TSS Nyanza ifata umwanzuro wo kwirukana burundu abanyeshuri 16
Mu gihe bari hafi gusoza amasomo yabo, abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri Sainte Trinité Nyanza TSS birukanywe burundu bazira imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’ishuri.
Ubuyobozi bw’iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, bwatangaje ko aba banyeshuri—barimo abahungu 10 n’abakobwa 6—bagiye bisanga mu bikorwa bihungabanya imyigire n’imyifatire myiza, birimo ubusinzi, gutoroka ishuri, no kurwanya abarezi.
Jerome Mbiteziyaremye, Umuyobozi Mukuru wa Sainte Trinité Nyanza TSS, yavuze ko aba banyeshuri bahawe amahirwe menshi yo kwisubiraho ariko bakomeza kwigomeka.
Yagize ati “Twabagiriye inama inshuro nyinshi, tubaha n’amahirwe menshi yo kwikosora, ariko barinangira. Twafashe icyemezo gikomeye kugira ngo abandi banyeshuri babone umutekano n’ibyigisho bifite ireme.’’
Mu byaha bashinjwa harimo kujya mu masantere y’ijoro bagasinda, gusubira ku ishuri banyuze ahatemewe, ndetse umwe muri bo akurikiranyweho kurwanya umurezi. Mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi kuri bagenzi babo, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kubirukana burundu.
Abanyeshuri 15 muri aba birukanywe bemerewe kuzagaruka gusa mu gihe cy’ikorwa ry’ikizamini cya Leta, ariko batazaba bacumbikiwe cyangwa bigira ku ishuri. Umwe muri bo, kubera uburemere bw’amakosa ye, yambuwe amahirwe yo gukora icyo kizamini.
Muri Sainte Trinité Nyanza TSS, bagira amahame n’amategeko bagenderaho
Nadine Kayitesi, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza, yemeje ko icyemezo cyafashwe kigamije kurengera ireme ry’uburezi no guhangana n’imyitwarire ishobora kubangamira abandi banyeshuri.
Si ubwa mbere iri shuri rifata icyemezo nk’iki. Mu 2023 ryahagaritse abanyeshuri 17 by’agateganyo, naho mu 2024 ryirukana burundu abandi 8 bashinjwaga gutegura imyigaragambyo.
Nubwo hari ababyeyi bagaragaza impungenge kuri izi ngamba, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bwakoze ibishoboka byose mbere yo kugera ku cyemezo cyo kubirukana, mu nyungu rusange z’ishuri n’abanyeshuri basigaye.
Ibi bikorwa bigaragarira buri wese ko ubuyobozi bw’iri shuri bwiyemeje kutihanganira imyitwarire mibi, ahubwo bushyira imbere indangagaciro z’umuco n’ikinyabupfura mu burezi.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show