Kwifatanya mu bitaramo ni isoko y’ubumenyi n’ubufatanye mu murimo w’Imana - Agape Choir
Korali Agape ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, iri gutegura igitaramo gikomeye cy’iminsi ibiri, aho yatumije amakorali atandukanye, igamije kubaka ubumwe n’ubufatanye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, gitegerejwe n’abakunzi b’indirimbo z’iyobokamana.
Ni igikorwa kizabera mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, cyitezweho kwitabirwa n’amakorali akunzwe arimo Siloam na Johovajile. Korali Agape ivuga ko ibitaramo nk’ibi ari umusingi wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye, haba mu myiteguro, imiririmbire, ikoreshwa ry’ibikoresho by’umuziki ndetse no mu mitegurire y'ibikorwa by’Imana muri rusange.
Sagahutu Jean Baptiste, Umuyobozi wa Agape Choir, yagaragaje ko uretse gushimisha Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, ibi bitaramo bifasha amakorali kwiga no gukura.
Yagize ati: "Turasaba amakorali kuza kudushyigikira, kuko dukorera Umwami umwe. Iyo uhura n’abandi hari ibyo wiga: ushobora kubona uburyo bwiza bwo gutegura igitaramo, uko ibikoresho bikoreshwa, ndetse n’imiririmbire yabafasha gutera imbere.”
Yongeyeho ko gusabana no gufatanya hagati y’amakorali ari inkingi ya mwamba mu rugendo rwo gukorera Imana. Ati: “Hari abaza bagasanga ibikoresho byacu byatunganyijwe neza, bagasanga hari isuku n’umutuzo. Ibyo byose bigaragara gusa iyo umuntu yitabiriye.”
ADEPR Nyarugenge isanzwe izwi nk’icumbi ry’amakorali akomeye nka Hoziana, Shalom n’andi, ariko Agape Choir ikomeje kwagura ibikorwa byayo, yibanda ku guteza imbere umurimo w’Imana mu buryo bushishikaje.
Iki gitaramo cy’iminsi ibiri gifatwa nk’amahirwe ku bantu bose bakunda kuramya Imana, ariko by’umwihariko, ni urubuga rukomeye ku makorali ashaka gukura no kwiyubaka mu murimo. Agape Choir irasaba ko hatagira usigara inyuma muri uru rugendo rwo kubaka umurimo w’Imana mu bufatanye n’ubumwe.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show