English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwifatanya mu bitaramo ni isoko y’ubumenyi n’ubufatanye mu murimo w’Imana - Agape Choir

Korali Agape ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, iri gutegura igitaramo gikomeye cy’iminsi ibiri, aho yatumije amakorali atandukanye, igamije kubaka ubumwe n’ubufatanye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, gitegerejwe n’abakunzi b’indirimbo z’iyobokamana.

Ni igikorwa kizabera mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, cyitezweho kwitabirwa n’amakorali akunzwe arimo Siloam na Johovajile. Korali Agape ivuga ko ibitaramo nk’ibi ari umusingi wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye, haba mu myiteguro, imiririmbire, ikoreshwa ry’ibikoresho by’umuziki ndetse no mu mitegurire y'ibikorwa by’Imana muri rusange.

Sagahutu Jean Baptiste, Umuyobozi wa Agape Choir, yagaragaje ko uretse gushimisha Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, ibi bitaramo bifasha amakorali kwiga no gukura.

Yagize ati: "Turasaba amakorali kuza kudushyigikira, kuko dukorera Umwami umwe. Iyo uhura n’abandi hari ibyo wiga: ushobora kubona uburyo bwiza bwo gutegura igitaramo, uko ibikoresho bikoreshwa, ndetse n’imiririmbire yabafasha gutera imbere.”

Yongeyeho ko gusabana no gufatanya hagati y’amakorali ari inkingi ya mwamba mu rugendo rwo gukorera Imana. Ati: “Hari abaza bagasanga ibikoresho byacu byatunganyijwe neza, bagasanga hari isuku n’umutuzo. Ibyo byose bigaragara gusa iyo umuntu yitabiriye.”

ADEPR Nyarugenge isanzwe izwi nk’icumbi ry’amakorali akomeye nka Hoziana, Shalom n’andi, ariko Agape Choir ikomeje kwagura ibikorwa byayo, yibanda ku guteza imbere umurimo w’Imana mu buryo bushishikaje.

Iki gitaramo cy’iminsi ibiri gifatwa nk’amahirwe ku bantu bose bakunda kuramya Imana, ariko by’umwihariko, ni urubuga rukomeye ku makorali ashaka gukura no kwiyubaka mu murimo. Agape Choir irasaba ko hatagira usigara inyuma muri uru rugendo rwo kubaka umurimo w’Imana mu bufatanye n’ubumwe.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Kwifatanya mu bitaramo ni isoko y’ubumenyi n’ubufatanye mu murimo w’Imana - Agape Choir

Uko uwamenyekanye nk’umukozi w’Imana ari gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Imirimo 1,210 yaratanzwe! Uko Akarere ka Ngororero kabaye isoko y’akazi ku rubyiruko

UMURENGE WA KABATWA-NYABIHU:ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY'UBWUBATSI



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-23 10:24:55 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwifatanya-mu-bitaramo-ni-isoko-yubumenyi-nubufatanye-mu-murimo-wImana--Agape-Choir.php