English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakomeje kugera intorezo ibitaramo bya  Chris Brown yabakinnye ku mubyimba.

Ku butumwa  bwanditswe n’uyu muhanzi akabunyuza ahatangirwa ibitekerezo ku rukuta rwa Instagram rw’umuryango witwa  ’Women for Change’, avuga ko atari we uzarota ageze muri Afrika akabaha ibyishimo.

Chris Brown kandi yagaragaje ko adatewe ubwoba n’abakomeje kugera intorezo ibitaramo bye mu bice bitandukanye bigize igihugu cya Afurika y’Epfo, n’ubwo imibare y’ababirwanya ikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Iki gitekerezo  uyu muhanzi yanditse cyasubizaga ubutumwa uyu muryango wari wanditse aho uru rubuga rwashishikarizaga abantu gukomeza kubashyigikira mu guhashya Chris Brown mu nguni zose.

Ubutumwa Chris Brown yanditse bwasamiwe hejuru n’abantu barenga 1,119. Aho batanze ibitekerezo byinshi bishyigikiye uyu muhanzi ndetse bamugaragariza ko bamutegererezanyije amatsiko menshi.

’Women for Change’ ni umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana muri Afurika y’Epfo, watangije igikorwa cyo kwamagana ibitaramo Chris Brown afite muri iki gihugu, aho bavuga ko ibikorwa yakoze byo guhohotera abagore n’abakobwa bitamwemerera kuba yahataramira kuko byaba ari ugutesha agaciro abahohotewe.

Nyuma y’uko uyu muryango utangije igikorwa cyo gushaka imikono y’abantu babari inyuma, kuri ubu abarenga ibihumbi 40 bamaze gusinya ko bashyigikiye iharikwa ry’ibitaramo ndetse imibare iracyagira kwiyongera.

Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2024, ni bwo ibitaramo bizagaragaramo uyu muhanzi wihebeye abatari bake bizaba , gusa kugeza ubu amatike yabyo yarashize, aho byatwaye iminsi ibiri gusa kugira ngo amatike ashire ku isoko, bikaba bigaragaza urukundo rwinshi  rw’abakomoka muri iki gihugu bakunda uyu muhanzi.



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Uko Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo

Urukiko rwarekuye Chris Brown nyuma yogutanga amafaranga atagira ingano

Memorial Rutsindura: Ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma

Pakistan yohereje ubutumwa bukomeye ku Buhinde nyuma yo kugerageza intwaro za kirimbuzi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-17 17:04:01 CAT
Yasuwe: 294


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakomeje-kugera-intorezo-ibitaramo-bya--Chris-Brown-yabakinnye-ku-mubyimba.php