English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AU yirukanye intumwa ya Israel muri Ethiopia mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise yasohowe ahaberaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ambasaderi Avraham Neguise yasohowe mu cyumba kigari cya Mandela Hall kiri ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025.

Uyu Mudipolomate wa Israel yasohowe nyuma yuko Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bisabye ko atagomba kuba ari muri uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni mu gihe Ambasaderi Avraham Neguise atari anitezwe muri uyu muhango nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa Al-Jazeera waganiriye na bamwe muri bari bitabiriye iki gikorwa.

Ubwo abahagarariye Ibihugu binyuranye bya Afurika basabaga ko Ambasaderi Avraham Neguise asohorwa muri iki gikorwa, kuko batumvaga uburyo yakitabiriye, ibikorwa byariho biba, byahagaze kugeza igihe asohokeye.

Bivugwa ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangiye iperereza ryo kumenya uwatumiye uyu Mudipolamate wa Israel waje muri uyu muhango nyamara utari waramuhaye ubutumire.

Kwitabira kw’Ambasaderi wa Israel muri uyu muhango wateguywe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikomeje kwibazwaho, kuko iki Gihugu kidasanzwe ari Umunyamuryango wawo.

Muri 2002 myuma y’ishyirwaho ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, itegeko riteganya ko nta Bihugu byo hanze y’Umugabane wa Afurika byemerewe kuba Ibinyamuryango.

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise yasohowe ahaberaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda


Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-08 15:23:43 CAT
Yasuwe: 178


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AU-yirukanye-intumwa-ya-Israel-muri-Ethiopia-mu-bikorwa-byo-kwibuka-Jenoside-yakorewe-Abatutsi.php