English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto) 

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON ‘Davido’ yakoze ubukwe na Chioma Rowland bamaze imyaka itandatu bakundana bakaba baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye.

Ni ubukwe bwabereye i Lagos, itariki ya 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare n’abanyapolitiki barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo.

Impamvu ubu bukwe bwagarutsweho cyane biterwa no kuba bwarahurije hamwe abahanzi barimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n’abandi basangiye umwuga na Davido.

Hari kandi bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Super Eagles barimo Jay Jay Okocha wakanyujijeho muri ruhago n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga batandukanye.

Nyuma y’uko Davido na Chioma bakoze ubukwe bafashe indege bajya mu kwezi kwa buki.

 



Izindi nkuru wasoma

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Uwahoze ari umunyarwenya Nasboi ari guhigisha uruhindu Davido

Uko umugeni yibarutse ku munsi w’ubukwe bwe: Ibyakurikiyeho byatangaje benshi i Shangi

Davido yunze mu rya Diamond acyeza BK Arena

Imihango y’ubukwe: RRA yatanze umucyo ku makuru yari yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-28 09:42:26 CAT
Yasuwe: 520


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Davido-yakoze-ubukwe-bwamateka-bwitabwirwa-nabarimo-PerezidaAmafoto-.php