English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko umugeni yibarutse ku munsi w’ubukwe bwe: Ibyakurikiyeho byatangaje benshi i Shangi

Mu gitondo cyuje amatsiko n’amarangamutima cyo kuwa 28 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Burimba, ahazwi nko ku Mugera mu Murenge wa Shangi ho mu Karere ka Nyamasheke, inkuru itamenyerewe yasakaye mu baturanyi: Nyiranzarorimana Divine, umugeni wari utegerejwe mu mihango y’ubukwe, yabyaye umwana we w’imfura habura amasaha ngo asabwe anakwe.

Uyu mubyeyi wari waramaze gushyingiranwa na Niyinsenga Emmanuel mu buryo bwemewe n’amategeko, yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mugera nyuma yo gufatwa n’ibise. Nyamara ubwo abandi bateguraga indabo n’indirimbo zo kwakira umugeni, we yarimo yandika izina ry’umwana we ku rupapuro rw’amavuko.

Kuri bamwe byari kuba impamvu yo gusubika ibirori, ariko ku miryango yombi byabaye impamvu yo kugaragaza ubwumvikane n’urukundo ruhamye. Iminsi n’imihango by’ubukwe byakomeje nk’uko byari biteganyijwe — gusa uyu munsi w’ibyishimo waranzwe n’icyuho cy’ingenzi: umugeni ntiyari ahari.

"Yari yabyaye, ariko ubukwe burakomeza" – Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shangi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Jeanne Mukamusabyimana, yahamirije umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV ko ibyabaye ari ukuri, ndetse ko nta cyahindutse ku mihango y’ubukwe.

Ati “Divine yashyingiranwe na Niyinsenga Emmanuel mu mategeko, ariko bari barapanze ko tariki ya 29 Gicurasi bazasaba bakanakwa. Umusore n’umukobwa bari babiziranyeho, icyabatunguye ni uko yabyaye umunsi umwe mbere. Ariko baricaye baraganira, umuryango w’umuhungu uragenda urasaba umugeni – n’ubwo we yari amaze kubyara.”

Ibirori bikomeye byabereye mu rusengero rwa EAR Kigabiro, aho umuryango wa Emmanuel wakiriye umugeni mu buryo bwa gakondo, atari mu maso yabo, ariko ari mu mutima wabo.

Urukundo nyarwo rwihanganira byose

Mu gihe benshi basubika ubukwe ku mpamvu zoroheje, iyi nkuru yagaragaje ko urukundo nyarwo rudashingiye ku birori gusa, ahubwo rufite imizi mu bwumvikane, icyizere no kwihanganirana. Guhuza imihango y’ivuka n’iy’ubukwe ku munsi umwe, byabaye inkuru y’igitangaza, ivugwa mu mihanda no ku mbuga nkoranyambaga z’abatuye i Shangi no hanze yayo.

Bamwe bati: “Yabanje kubyara, ubukwe burakomeza – ibi ni urukundo rufite intego.” Abandi bati ‘’Imfura yabanje kuza mbere y’impeta: Inkuru y’akarango k’urukundo i Shangi irasohoye."

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-30 11:49:12 CAT
Yasuwe: 214


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-umugeni-yibarutse-ku-munsi-wubukwe-bwe-Ibyakurikiyeho-byatangaje-benshi-i-Shangi.php