English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyeshuri agiye kugezwa mu rukiko arashinjwa kubeshyera umwarimu

Umunyeshuri w'umukobwa wo mu Bufaransa agiye kugezwa mu rukiko nyuma yuko abeshyeye umwarimu we ko yamukubise amuziza kuba yari yambaye umwenda utwikira umutwe ukunze gukoreshwa n'abagore ndetse n'abakobwa b'Abayisilamu.

Uwo mwarimu bivugwako yahise yegura ku kazi ke ku bwarimu kugirango akize amagaraye kuko atinyako yakwicwa n'abantu bagendera ku mahamwe y'idini ya Isram.

Muri email yandikiye abo yari ayoboye yababwiyeko yeguye kubera  ubutumwa yari amaze iminsi ari kwakira bumutera ubwoba bugaragazako ashobora kwicwa.

Uwo mwarimu yavuzeko atari umwanzuro umworoheye kuberako yari amaze imyaka 45 akora ako kazi.

Bivugwako gushwana hagati y'umuyobozi w'ikigo n'uwo munyeshuri byabaye tariki ya 28 Gashyantere 2024 ubwo abanyeshuri batatu ba bakobwa baje mu kigo bambaye ibitambaro bitwikira mu mutwe maze uwo muyobozi w'ikigo abasaba kubikuramo mu rwego rwo kubahiriza itegeko u Bufaransa bugenderaho ryo kutambara ibyo bitambaro bikingira isura mu gihe bari mu ruhame.

Akimara kubabwira ibyo abakobwa babiri barabyumvise babikuramo ariko umwe arabyanga aribwo yatonganye n'uwo muyobozi w'ishuri.

Hashize iminsi yatangiye kwakira ubutumwa bumutera ubwoba bumubwirako azicwa,Minisiteri ishinzwe umutekano yabonye ubwo butumwa maze ikaza umutekano kuri iryo shuri.

Minisitiri w'intebe w'u Bufaransa Gabriel Attal yatangajeko uwo muyobozi atigeze akubita uwo munyeshuri bityo uwo munyeshuiri akaba agiye kugezwa mu nkiko kugirango asobanure impamvu yabimuteye.

Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa nabwo bwatangajeko bwamaze guta muri yombi abantu babiri bikekwako aribo  bagize uruhare mu gukwirakwiza izo mvugo.

Kuva mu 2020 mu Bufaransa hamaze kwicwa abarimu babiri bishwe baciwe imitwe bivugwako bikorwa n'abagendera ku mahame y'idini ya Isram.



Izindi nkuru wasoma

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Umwarimu ukekwaho kurya ibiraha by'abana akanabasambanya yatangiye kuburanishwa

The Ben na Diamond bagiye guhurira mu nyubako ya "Capital One Arena" yakira abantu 20.000

DRC: Uwahoze ari Minisitiri wungirije agiye kumara mu gihome imyaka 20

RDC/Goma:Urukiko rwa gisirikare rwaciye urubanza rwa mbere rutanga igihano cy'urupfu



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-28 14:35:36 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyeshuri-agiye-kugezwa-mu-rukiko-arashinjwa-kubeshyera-umwarimu.php