English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rugiye guhabwa inkunga na CAF yo kubaka sitade mpuzamahanga

Impuzamashirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka imwe muri sitade esheshatu u Rwanda ruteganya kubaka zizaba ziri mu zunganira Sitade Amahoro iri hafi kuzura.

Mu kubaka izo sitade 6, CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka sitade imwe muri izo. iyo sitade izubakwa mu Karere ka Muhanga, ndetse iyo sitade ikazaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu Minisiteri ya Siporo yamaze kwimura abaturage bari batuye ahazubakwa iyo sitade ubu abo baturage bakaba bamaze no guhabwa ingurane y'imitungo yabo nkuko bitangazwa na Nshimiyimana Alex Ridamptus ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri iyo Minisiteri.

Nshimiyimana Alex yatangajeko igisigaye ari ibiganiro bizahuza FERWAFA na CAF bakemeza itariki ya nyabo yo gutangiza ibikorwa byo kubaka iyo sitade.

CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka iyi sitade mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bya Siporo ariko no mu busanzwe u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n'iri shirahamwe.

Biteganijweko iyi sitade izaba yuzuye mu 2030 mu gihe nta kintu kizaba gihindutse.

 



Izindi nkuru wasoma

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

U Rwanda nirwo ruza imbere mu kungukira mu mishinga y'ikigega mpuzahanga cy'imari (IMF)

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda n'iza Jordanie bagiranye inama ku nshuro ya mbere

Abacamaza,abashinjacyaha,abanditsi ,abashinzwe iperereza mu nkiko za gisirikare bari guhabwa amahugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-28 13:52:49 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rugiye-guhabwa-inkunga-na-CAF-yo-kubaka-sitade-mpuzamahanga.php