U Rwanda nirwo ruza imbere mu kungukira mu mishinga y'ikigega mpuzahanga cy'imari (IMF)
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yahuye n'umuyobozi w'ikigega mpuzamahanga cy'imari (IMF) Kristalina Georgieva maze baganira ku mikoranire y'iki kigega mpuzamahanga n'igihugu cy'u Rwanda.
Ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwiro byatangajeko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika cyabashije kungukira muri gahunga yashizweho n'iki kigega ijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe hagamijwe iterambere rirambye.
Mu mwaka wa 2022 nibwo IMF yashizeho ikigega gishya cyiswe Resilience and Substainability Trust (RST) gifasha ibihugu kubona ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bituruka hanze y'igihugu birimo n'imihindagurikire y'ibihe hagamijwe iterambere rirambye.
Icyo kigega cyatangiye gikorera mu bihugu bitatu birimo Costa Rica,Barbados n'u Rwanda aho igihugu kizahabwa Miliyoni $319 zigamije gushyigikira imishinga igamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
U Rwanda rusanzwe rukorana byinshi na (IMF) akaba ari nabyo byagarutsweho cyane mu kiganiro cyahuje abayobozi ku mpande zombi.
Perezida Paul Kagame ari muri Arabie Saoudite aho yitabiriye inama ya World Economic Forum yiga ku bufatanye n'iterambere ry'ingufu.
Biteganijwe ko kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yitabira ikiganiro kigaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry'isi cyivuga ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show