RDF yagiranye ibiganiro n'Abajyanama bayo mu bya gisirikare bo mu bihugu 24
Ingabo z'u Rwanda RDF zatangajeko zagiranye ibiganiro n'Abajyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade z'ibihugu 30 baganirizwa kubyerekeye umushinga w'itigeko rishya rigenga ingabo z'u Rwanda,umutekano w'imbere mu gihugu n'Akarere ndetse n'ibikorwa bya RDF.
Mu itangazo ryasohowe na RDF rivugako abo ba 'Defence Attaches' n'intumwa barikumwe bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y'ingabo na RDF ku Kimihurura.
Iryo tangazo rivugako abitabiriye iyo nama bahagarariye ibihugu 24 aribyo Algeria,u Bubiligi,Repubulika ya Ceki,Denmark,u Budag,u Buyapani,Jordan,Kenya,Namibia,u Buholandi,Polgne,Korea,u Burusiya,Suwede,Turkiye,Uganda,u Bwongereza,Amerika,Zambia na Zimbabwe.
Muri ibyo biganiro hagaragaye abahagarariye Komisiyo y'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi,ICRC n'intumwa z'umutwe w'ingabo zihora ziteguye gitabara mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba(EASF).
Aba bakiriwe n'umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare muri Minisiteri y'ingabo Brig Gen Patrick Karuretwa.
Mu ijambo ritangiza iyi nama Brig Gen Patrick yashimiye aba bajyanama bihariye mu bya Gisirikare ko uruhare rwabo rwiyongera,ashimangira ko ari ngombwa gukora ibiganiro by'umutekano hagamijwe ku rushaho kunoza ubufatanye bw'ingabo no kumvikana. abitabiriye iyo nama baboneyeho n'umwanya wo kubaza ibibazo ku ngingo zitandukanye baganiriyeho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show