English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDC:Imirwano ikomeye izindukiye mu duce twa Nyange na Gatovu 

Kuva muri iki gitondo, ingabo z'ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare, ingabo  z’igihugu cy’Uburundi n’ingabo za SADC, zagabye igitero ku mu duce dutuwe cyane hifashishijwe intwaro zikomeye utwo duce ni  Nyange, Gatovu n’ahandi hose  hayikikije utwo duce, ibyo bitero byatumye abaturage bamwe bahasiga  ubuzima abandi  benshi bava mu byabo.

Umuvugizi w'umutwe wa M23 Lawrence Kanyuka yanditse k'urukuta rwe rwa x   ko bamaganye cyane ubutegetsi buri i Kinshasa kubera ko bukomeje kwica Abanyecongo, akanashimangira ko abayobozi bo mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka gukemura mu mahoro amakimbirane arimo kubera mu burasirazuba bwa DRC bibanda  ku nkomoko nyamukuru y’amakimbirane.

Yakomeje avuga ko Ingabo za M23 zigamije impinduramatwara muri congo zirimo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili, akanibutsa  ko “kudafasha abantu bari mu kaga ari amahano”.

Ingabo za Fardc n'abafatanyabikorwa bazo bahanganye bikomeye  n'umutwe wa M23 mu duce dutandukanye twigaruriwe nuwo mutwe.

Habumugisha vincent.



Izindi nkuru wasoma

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya igiye guhindura isura Amerika yamereye Ukraine inkunga ikomeye

Israel yatangajeko Iran igomba kwishyura bikomeye amakosa yakoze

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda ukomeje kugibwaho impaka zikomeye

Siriya:Abantu barindwi bahitanwe n'iturika rikomeye ry'igisasu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-26 09:03:55 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDCImirwano-ikomeye-izindukiye-mu-duce-twa-Nyange-na-Gatovu-.php