English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel yatangajeko Iran igomba kwishyura bikomeye amakosa yakoze

Israel yariye karungu kubera igitero iheruka kugabwaho na Iran irahirira kuzihorera ariko mu gihe cyitatangajwe no mu buryo butazwi.

Igisirikare cya Israel cyahise gitangazako Iran igomba kwishyura ibyo yakoze ibwo yateraga ibisasu 350 bya misire ndetse n'indege zitagira abapilote.

Israel itangazako Iran yagabye ibitero iri ku butaka bwayo ariko ibifashijwemo n'ibindi bihugu by'inshuti zayo.

Ibihugu bitandukanye byasabye Israel guhagarika  umugambi wo kwihorera kuko bishobora gutera indi ntambara hagati ya Israel n'ibindi bihugu bishigikiye Iran.

Umuyobozi w'igisirikare cya Israel Lt Gen Herzi Halevi yahise atangazako uko byagenda  kose Iran igomba kwishyura ibyo yakoze nubwo atahise atangaza igihe n'uburyo izakoresha mu kwihorera.

Iran yagabye igitero kuri Israel cyari cyigizwe n'ibisasu n'indege zitagira abapilote bigera kuri 350 bikaba byarahagurutse muri Iran no mu bihugu biyishigikiye birimo Liban,Yemen,Syria,Irak ariko ibyo byose byahanuwe bitaragera aho byoherejwe ibyabashije kugera aho byoherejwe ntabwo byarenze 1%.

Iran yarashe kuri Israel tariki ya 13 Mata 2024 ivugako iri kwihorera kubera igitero yagabweho na Israel kuri Ambasade yayo muri Syria icyo gitero cyikaba cyarahitanye bamwe mu basirikare bakuru ba Iran.



Izindi nkuru wasoma

Bizatwara amadolari y'Amerika atari munsi ya miliyoni 40 kugirango Gaza isanwe -Loni

Israel na Turukiya bacanye umubano ubucuruzi bwinjiza ama miliyari bwahagaze

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda n'iza Jordanie bagiranye inama ku nshuro ya mbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-16 16:40:52 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yatangajeko-Iran-igomba-kwishyura-bikomeye-amakosa-yakoze.php