English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda ukomeje kugibwaho impaka zikomeye

Abadepite bo mu Bwongereza banze impinduka zose ku mushinga w'itegeko ujyanye n'u Rwanda zari zakozwe n'abasenateri, mu gihe ibintu bikomeje kubura gica mu nteko ishingamategeko.

Uyu mushinga w'itegeko, umaze kugibwaho impaka zikomeye, ubu ugiye gusubira muri sena kugira ngo wongere gusuzumwa kuri uyu wa kabiri.

Bibaye mu gihe amakuru yumvikanisha ko Ubwongereza bwagiranye ibiganiro n'ibindi bihugu, birimo nka Armenia na Côte d'Ivoire, ngo bube bwakorana na byo gahunda imeze nk'iyo burimo na leta y'u Rwanda.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro yahuye n'inzitizi kuva yatangazwa bwa mbere muri Mata  mu 2022 n'ubutegetsi bw'uwari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson.

Uyu mushinga w'itegeko, utangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, ushobora kwemezwa muri iki cyumweru. Ubwiganze bw'abashyigikiye leta bwasobanura ko izindi mpinduka zakorwa n'abasenateri kuri uwo mushinga zikwiye kuburizwamo.

Ntuzahinduka itegeko mbere yuko abadepite n'abasenateri bemeranya ku mvugo ya nyuma yo gukoresha muri uwo mushinga w'itegeko, urwo rujya n'uruza rwawo hagati y'abadepite n'abasenateri rukaba ruzwi nko guhangana kw'abagize inteko.

Ubu ugiye gusubira mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena, aho abasenateri bitezwe kuwusuzuma kuri uyu wa kabiri - birashoboka ko hari impinduka z'inyongera bawukoraho zishobora kongera igihe cy'impaka zo mu nteko.

Mu matora yo ku wa mbere, abadepite banze impinduka esheshatu, imwe muri zo yari gusonera koherezwa mu Rwanda ku bantu bafashije ingabo z'Ubwongereza mu butumwa bwazo mu mahanga.

Leta yananze ubusabe bwo gusonera koherezwa mu Rwanda abakorewe ubucakara bwo muri iki gihe, ahubwo leta itanga igitekerezo cy'impinduka yayo yajya ituma hatangwa raporo ya buri mwaka ku ngaruka y'iyo gahunda kuri abo bantu, iyo mpinduka yemejwe.

Nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, inyandiko z'imbere muri leta zigaragaza ko Costa Rica, Côte d'Ivoire na Armenia byatekerejweho nk'ahandi hantu Ubwongereza bushobora gukorera gahunda nk'iyo, mu gihe iyi gahunda bufitanye n'u Rwanda yaba igenze neza.

BBC yabonye zimwe muri izo nyandiko, zimaze amezi menshi, kandi yumva ko urwo rutonde ari nyakuri.

Gahunda zo mu ntangiriro zisobanurwa n'abatanze amakuru ko ari "uburyo bwo kwitegereza", aho ibindi bihugu bishishikajwe no kureba niba gahunda y'u Rwanda izakunda koko, mbere yuko na byo bigerageza ikintu icyo ari cyo cyose kimeze nka yo.

Ibindi bihugu byo muri Afurika, birimo Maroc, Tunisia, Namibia na Gambia "byanze mu buryo bweruye" kujya mu biganiro n'Ubwongereza bijyanye n'imikorere y'iyo gahunda, nkuko the Times ibitangaza.

Iyi gahunda ijyanye n'u Rwanda, yazanywe bwa mbere muri Mata mu 2022 n'uwari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Johnson, igamije guca intege abantu bagera mu Bwongereza mu mato (ubwato) matoya bambukiye mu muhora uzwi nka 'English Channel'.

Ni gahunda yahuye n'ibirego byinshi mu nkiko kuva icyo gihe, ndetse kugeza ubu nta muntu n'umwe usaba ubuhungiro wari woherezwa mu Rwanda avuye mu Bwongereza muri iyo gahunda.

Uyu mushinga w'itegeko ugamije kurinda iyo gahunda ngo ntizahure n'izindi nzitizi zo mu rwego rw'amategeko.

Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru abimukira 534 bambutse wa muhora bari mu mato 10 - uwo ni wo mubare wa mbere munini cyane w'abambutse ku munsi umwe muri uyu mwaka kugeza ubu.

Bitumye umubare wose w'abamaze kwambukira mu Bwongereza kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2024 uba abantu 6,265, abo ni inyongera ya 28% ugereranyije n'abari bamaze kwambuka kugeza mu gihe nk'iki mu mwaka ushize.



Izindi nkuru wasoma

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-16 10:02:21 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umushinga-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-ukomeje-kugibwaho-impaka-zikomeye.php