Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara
Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mata inama y'Abaminisitiri yateranye yemeza Nshimiyimana Vedaste nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo asimbuye Bikomo Alfred ndetse na Pascal Ngendahayo agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru asimbuye Nzabonimpa Emmanuel.
Abandi bayobozi bahawe imyanya harimo Akalia Barbara wagizwe Umuyobozi ushinzwe gukumira ibiza bikomoka ku mikorere yo munda y'Isi,mu kigo cy'igihugu gishinzwe Mine Petaroli na Gaz(RMB).
Mugire Esther yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ushinze kugenzura inzego zibanze.Muri iyi Minisiteri kandi Boniface Ruterana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage,Kayigana Godfrey yagizwe Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.
Pascal Gashumba yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe igenamigambi ry'inzego zibanze naho Maurice Nsabibaruta agirwa Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere ry'abuturage no guhuza ibikorwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show