English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yavuzeko akwiye kwitegura kubera uburemere bw’amagambo ya Tshisekedi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique yabajijwe ibyerekeranye n’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yavuzeko uburemere afatana amagambo avugwa na Perezida Felix Tshisekedi burenze ubwo Tshisekedi ubwe abibonamo, byityo agomba guhora yiteguye kubera ayo magambo mabi.

Perezida Kagame abajijwe niba amagambo yavuzwe na Perezida Tshisekedi yaramuteye ubwoba, yavuze ati”kuki Ntabifatana uburemere? Ndatekerezako nawe nta bushobozi afite bwo kwiyumvisha ingaruka ibyo yavuze byagira nku mukuru w’igihugu. Kuri Njye n’ikibazo gikomeye.”

Yakomeje agira ati” ni ikibazo gikomeye Njye nkwiye kwitegura guhangana nacyo,bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ibintu utatekereza ko abantu bazima bakora.”

Muri icyo cyiganiro yabajijwe ku bijyanye n’ibiganiro bishobora kubahuza We na Perezida Felix  Tshisekedi ariko bakaba bahura aruko amaze gukura ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse no guhagarika M23 nkuko byavuzwe na Perezida Tshisekedi.

Perezida Kagame yavuzeko ibiganiro hagati yabo bitashoboka mu gihe buri wese ashiraho amabwiriza kugirango habe ibiganiro.

Ati” gutangira atanga amabwiriza ni uburyo bubi bwo gukemura ibibazo, ntekerezako rimwe na rimwe abantu bakunda kwigaragaza no kwifotoza mu binyamakuru,ntituvuga ku bijyanye no gutanga amabwiriza ngenderwaho.”

Ibyo bishobora gutuma natwe dushiraho amabwiriza yacu,ngo Sinzahura na Tshisekedi mu gihe atemeye kwisubiraho ku magambo yavuze ku mugaragaro yuko azatera u Rwanda.

Cyangwa se Nkavuga ngo Sinzabonana na Tshisekedi mu gihe FDLR itarava muri DRC n’ibindi byinshi,ibyo rero nti byatuma amahoro twifuza agerwaho.

Abajijwe ku bijyanye no kuba  hari abavuga ko muri DRC hariyo ingabo z’u Rwanda yavuze ati” ndabaza abashinja u Rwanda kuba rufite uruhare mu bibera muri DRC cyangwa ngo rwoherejeyo abasirikare,ndabaza abo batekerezako u Rwanda rwaba ruri muri DRC,ese byaba ari ukwishimisha?.

Kwishimisha tugashora ingabo zacu mu ntambara no muri biriya bibazo bibera muri DRCongo?.

Ndibaza kuki ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri DRC niba koko zaba ziriyo,ndikuvuga ibi kugirango bekwihunza inshingano bafite.

Ntabwo nshaka ko bagera ku ntego yabo yo kwihunza cyangwa ngo birengagize ikibazo bagarukiye gusa ku gushinja u Rwanda kuba rwarohereje ingabo muri icyo gihugu,kuko nicyo cyintu cyonyine bashaka kugeraho.

Perezida Kagame yavuzeko ikibazo kiri imbere ari M23.Abo Abanyekongo bavuga nk’inyeshyamba n’andi mazina menshi bayita.

Ati” hano mu Rwanda hari ibihumbi 100 by’impunzi  bamwe muri bo bamaze imyaka 23, buri munsi twakira imiryango yambuka iva muri DRC ihunga ibitero bigamije kubica mu Burasirazuba bwa Congo."

Perezida Kagame yavuzeko iyo udashaka kureba izingiro ry’ikibazo cyitakemuka kandi ko utashakira amahoro mu gace kamwe kandi hari ibindi amagana Bihari.

Yakomeje avugako hari amasezerano ya Luanda yatangaga umusaruro kimwe n’andi menshi atandukanye ariko Tshisekedi akaba  yarayirengagije

Perezida Paul Kagame kandi yavuzeko bibabaje kubona amagambo abiba urwango yararenze muri FDLR akagera no mu  bayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Felix Tshisekedi



Izindi nkuru wasoma

Perezida w'u Rwanda n'uw'Ubufaransa baganiriye byinshi binyuze kuri telefone

Ngenzabuhoro Ferederic wigeze kuba Visi Perezida w'u Burundi yapfiriye mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abagore bavuga rikijyana mu nama iri kubera i Kigali

Nubwo yatsinzwe ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye -Perezida Paul Kagame

Dubai:Amashuri yafunze n'abakozi ba Leta bari gukorera mu rugo kubera imvura idasanzwe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-25 17:19:47 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yavuzeko-akwiye-kwitegura-kubera-uburemere-bwamagambo-ya-Tshisekedi.php