English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nubwo yatsinzwe ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye -Perezida Paul Kagame

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangajeko nubwo ikipe ya Arsenal yasezerewe  muri 1/4 cya UEFA Champions League ikiri ikipe akunda cyane  ariko aboneraho kwifuriza insinzi ikipe ya Bayern yasezereye Arsenal.

Ibi byatangajwe na Perezida Paul Kagame abinyijije kuri X nyuma y'umukino wo kwishyura wahuje amakipe ya Arsenal na Bayern kandi ayo makipe yose akaba afiyanye ubufatanye n'u Rwanda mu kwamamaza ibikorwa by'ubukerarugendo.

Ikipe ya Bayern yabonye igitego ku munota wa 63 gitsinzwe na Kimmichi maze bituma itsinda Arsenal 1-0 ihita inakomeza muri 1/2 cy'irangiza.

Ubwo uyu mukino warangiraga Perezida Paul Kagame yanditse ati"Nubwo bavuyemo baracyari ikipe yanjye."

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ni umufana ukomeye w'ikipe ya Arsenal nkuko nawe yagiye abyivugira kenshi doreko ajya ananyuzamo rimwe na rimwe akagera ku bibuga bitandukanye akajya kwihera ijisho imikino itandukanye iyi kipe iba iri gukinira ku mugane w'Uburayi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

Nyanza:Bikomeje kuba amayobera aho abantu bari guterwa amabuye ariko bakabura aho ari guturuka

Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abagore bavuga rikijyana mu nama iri kubera i Kigali

Nubwo yatsinzwe ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye -Perezida Paul Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-18 11:46:52 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nubwo-yatsinzwe-ariko-Arsenal-iracyari-ikipe-yanjye-Perezida-Paul-Kagame.php