Padiri akurikiranweho kumarana iminsi n'umwana muto amusambanya
Umupadiri wo muri Uganda yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wari uherutse gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Uyu mupadiri yakoreraga kuri paruwasi ya Dabani ari naho yasanzwe ahita ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Dabani mbere yuko yoherezwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Busai.
Umwe mu bapolisi utashatse ko amazina ye atangazwa wagiranye ikiganiro na Daily Monitor, yatangaje ko bapimye bagasanga uyu mwana yarasambanijwe bakaba bategereje ibipimo bya muganga bigaragaza niba uwo mu padiri nta Virusi itera SIAD afite ku buryo yaba yaranduje uwo mwana.
umwe mu bagize umuryango w’uwo mwana yatangaje ko byamenyekanye nyuma yuko uwo mu padiri acyuye uwo mwana mu rugo nyuma y’iminsi ine batazi aho uwo mwana aba.
Umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busia yatangaje ko uwo mu padiri yari umusinzi kandi akaba yatitiraga cyane bigatuma bamurekura kugirango ajye kwitabwaho akazagaruka muri iki cyumweru kugirango agezwe imbere y’urukiko.
Ati”twabonye akomeje kumererwa nabi duhitamo kumurekura kuko ubuzima bwe bwari buri mu kaga”
Kugeza ubu itegeko rigenga Abapadiri ndetse n’abihanye imana bo muri Kiriziya Gatorika ntabwo ryemera ko bakora imibonano mpuzabitsina cyangawa ngo bashake abagore.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show