English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abari bakurikiranweho kuba intasi z'u  Rwanda muri Uganda bahawe umurongo mushya 

Ku wa 17 Mata 2024 ubutabera bw'igihugu cya Uganda bwahagaritse  gukurikirana abasirikare bashinjwa ibyaha byo gutanga amakuru y'ibanga y'igihugu cya Uganda bayaha igihugu cy'u Rwanda.

Abo basirikare n'Abapolisi barimo Lt.Alex Kasamula ukorera ishami ry'igisirikare rishinzwe imyitwarire ,Lt Philip Neveille Ankunda wo mu mutwe kabuhariwe w'igisirikare cya Uganda SFC, Pte Nathan Ndwaine wo mu ishami ry'ubwubatsi, Pte Moses Asimwe ukora mu bukanishi bw'indege, Akandwanaho na Asp Frank Sabiiti,abo bose uko ari batanu bari bamaze imyaka 4 bafungiwe muri icyo gihugu.

Ubushinjacyaha bwasobanuyeko  hagati y'ukwezi kwa kabiri n'ukwa gatanu 2020 baherekanye amakuru y'umutekano n'abayobozi ba Leta y'u Rwanda bifashishije itsinda rya Whatsapp bise Nyaruju  bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda.

Ibyo bikaba byarabaye igihe umutekano hagati y'ibihugu byombi wari wifashe nabi.

Umushinjacyaha Captain Ambroze Guma yamenyesheje Perezida w'urukiko rwa gisirikare rwa Makindye,Brig Gen Freeman Mugabe ko ubushinjacyaha bukuru bwafashe icyemezo cyo guhagarika kubakurikirana.

Ibyo bibaye mu gihe ku wa gatatu tariki ya 17 itsinda riyobowe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda zirwanira kubutaka General Major Vicent  Nyakarundi ryageze muri Uganda nkuko byemejwe n'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainarugaba.

Gen Muhoozi Kainarugaba yatangajeko impande zombi zaganiriye ku bufatanye hagati y'ingabo z'ibihugu byombi ndetse n'uburyo umutekano wifashe mu Karere.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-18 13:03:25 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abari-bakurikiranweho-kuba-intasi-zu--Rwanda-muri-Uganda-bahawe-umurongo-mushya-.php