Umutoza Xabi Alonso yamenweho inzoga nyuma yo kweguka igikombe
Umutoza Xabi Alonso avuga ko yiyumva birenze, nyuma yuko ikipe ye Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage izwi nka Bundesliga, igisigaje imikino itanu itarakina.
Yacyegukanye ku cyumweru nyuma yo kunyagira Werder Bremen ibitego 5-0.
Ku wa gatandatu, Bayern Munich yari yabaye ihagaritseho umunsi umwe ibirori byo kwishimira igikombe bya Leverkusen, ubwo Bayern yatsindaga Cologne, bigatuma Leverkusen iba itegereje.
Ariko byari ibyishimo byinshi kuri iyi kipe itozwa na Alonso, ubwo umukino warangiraga ku kibuga cyayo BayArena ku cyumweru.
Alonso, wamenweho inzoga nyuma y'iyo ntsinzi bijyanye n'umugenzo wo mu Budage, yagize ati: "Tugomba kwishima no kubyizihiza uyu munsi ejo ku cyumweru hamwe n'imiryango yacu, inshuti n'abafana.
Uyu ni umwaka wanjye wa mbere w'imikino nk'umutoza, uko niyumva birarenze."
Penaliti ya Victor Boniface ku munota wa 25 yinjije Leverkusen mu mujyo wo gushaka intsinzi y'uwo munsi, nuko nyuma yaho Granit Xhaka na Florian Wirtz na bo batsinda ibitego bikurikiranya.
Abafana biraye mu kibuga hagati mu mukino ubwo Wirtz, wigaragaje cyane muri uwo mukino, yongeragaho igitego cye cya kabiri, cyabaye icya kane cy'uwo mukino, ku munota wa 83, ndetse nyuma aza gutsinda icye cya gatatu ku munota wa 90.
Xhaka na Wirtz bavuze ko igikorwa gikomeye ikipe yabo yagezeho na n'ubu bataracyiyumvisha.
Leverkusen yari iri mu makipe ashobora kumanuka mu kindi cyiciro ubwo Alonso, Umunya-Espagne w'imyaka 42, yajyaga kuyitoza mu Kwakira mu 2022.
None ubu amezi 18 nyuma yaho, iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya Bundesliga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show