Nyaruguru:Inzoga ya dunda ubwonko yatumye umugabo yica umugore we
Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru w'imyaka 63 wo mu Murenge wa Kibeho,Akagali ka Nyaruguru mu Mudugudu wa Banga witwa Rwakanagisi Nepomuscene akurikiranweho kwica umugore we w'imyaka 38 amukubise ifuni mu mutwe.
Amakuru avugako ibyo byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Werurwe rishira ku wa 26 Werurwe 2024. Amakuru yatanzwe n'abaturanyi babo avugako abo bose bari basanzwe babana ariko mu makimbirane kandi bakaba bari bamaze igihe babana muri ayo makimbirane ahanini aterwa no kuba bombi banywa inzoga bakarenza.
Abo baturage bavugako igihe haba ayo mahano bari biriwe basangira inzoga mu kabare maze bagera n'ijoro bose basinze.
Umwe muribo yavuze ati" umunsi haba ayo mahano bombi bari biriwe banywa inzoga zo bita 'dunda ubwonko' bose bari basinze icyo gihe umugore yatashe sa mbiri za n'ijoro asanga umugabo yageze mu rugo imiryango yose yayifunze ariko idirisha rimwe rirangaye, yahise afata umwana amunyuza muri iryo dirisha amuhereza mukuru we wari uri munzu,nawe yahise anyura muri iryo dirisha amaze kugeramo umugabo yahise amukubita ifuni umwana mukuru ahita asohoka atabaza, tuje gutabara dusanga umugore afite igikomere kinini mu musaya yapfuye ifuni iri iruhande."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibeho Nkurunziza Aphorodis yamaganye icyo gikorwa cy'ubunyamaswa,aho yavuzeko abaturage bagomba kwirinda ubusinzi kuko butera amakimbirane mu muryango.
Ati" twihanganishije umuryango wahuye n'ibyago, turasaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko bwongera amakimbirane mu muryango, kandi nahagaragaye ayo makimbirane bagomba kwegera ubuyobozi bukabafasha,kuko kwica uwo mwashakanye ntabyiza birimo usibye kongera ibibazo mu muryango."
Nkurunziza yavuzeko muri uwo mudugudu hagiye gukorwa inama yo kongera kwigisha abaturage bo muri uwo mudugudu.
Rwakanagisi Nepomuscene yahise ashikirizwa inzego zishinzwe umutekano akaba agize impfubyi abana batatu,umukuru afite imyaka 6 umukurikira afite imyaka 3 ndetse n'uruhinja rw'amezi 9.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show