English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyaruguru:Inzoga  ya dunda ubwonko yatumye umugabo yica umugore we

Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru w'imyaka 63 wo mu Murenge wa Kibeho,Akagali ka Nyaruguru mu Mudugudu wa Banga witwa Rwakanagisi Nepomuscene akurikiranweho kwica umugore we w'imyaka 38 amukubise ifuni mu mutwe.

Amakuru avugako ibyo byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Werurwe rishira ku wa 26 Werurwe 2024. Amakuru yatanzwe n'abaturanyi babo avugako abo bose bari basanzwe babana ariko mu makimbirane kandi bakaba bari bamaze igihe babana muri ayo makimbirane ahanini aterwa no kuba bombi banywa inzoga bakarenza.

Abo baturage bavugako igihe  haba ayo mahano bari biriwe basangira inzoga mu kabare maze bagera n'ijoro bose basinze.

Umwe muribo yavuze ati" umunsi haba ayo mahano bombi bari biriwe banywa inzoga zo bita 'dunda ubwonko'  bose bari basinze icyo gihe umugore yatashe sa mbiri za n'ijoro asanga umugabo yageze mu rugo imiryango yose yayifunze ariko idirisha rimwe rirangaye, yahise afata umwana amunyuza muri iryo dirisha amuhereza mukuru we wari uri munzu,nawe yahise anyura muri iryo dirisha amaze kugeramo umugabo yahise amukubita ifuni umwana mukuru ahita asohoka atabaza, tuje gutabara dusanga umugore afite igikomere kinini mu musaya yapfuye ifuni iri iruhande."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibeho Nkurunziza Aphorodis yamaganye icyo gikorwa cy'ubunyamaswa,aho yavuzeko abaturage bagomba kwirinda ubusinzi kuko butera amakimbirane mu muryango.

Ati" twihanganishije umuryango wahuye n'ibyago, turasaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko bwongera amakimbirane mu muryango, kandi nahagaragaye ayo makimbirane bagomba kwegera ubuyobozi bukabafasha,kuko kwica uwo mwashakanye ntabyiza birimo usibye kongera ibibazo mu muryango."

Nkurunziza yavuzeko muri uwo mudugudu hagiye gukorwa inama yo kongera kwigisha abaturage bo  muri uwo mudugudu.

Rwakanagisi Nepomuscene yahise ashikirizwa inzego zishinzwe umutekano akaba agize impfubyi abana batatu,umukuru afite imyaka 6 umukurikira afite imyaka 3 ndetse n'uruhinja rw'amezi 9.

 



Izindi nkuru wasoma

Umutoza wa Rayon Sport y'abagore Rwaka Claude yakubitiwe imbere y'abafana n'umugore utoza AS Kigali

Muhanga:Umugabo w'imyaka 48 yaguwe gitumo amaze gutobora no kwiba iduka

Rutsiro:Umugore w'imyaka 32 yapfiriye mu rugo ari kubyara

Huye:Umugabo yasanzwe mu muhanda yishwe n'abantu batazwi

Biravugwa:Uwahoze ari umusirikare yapfuye yirashe kuberako umukozi we yarongoye umugore we



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-27 11:29:28 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyaruguruInzoga--ya-dunda-ubwonko-yatumye-umugabo-yica-umugore-we.php