English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Bikomeje kuba amayobera aho abantu bari guterwa amabuye ariko bakabura aho ari guturuka 

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma bakomeje kubona ibintu by'amayobera kuko iminsi ibaye ine baterwa amabuye mu byukuri batazi ahantu aturuka.

Amakuru dukesha UMUSEKE avugako abo baturage baba bicaye bajya kubona bakumva ibuye riraje batazi umuntu uriteye cyangwa aho riturutse kandi ukaba utabasha kumenya ahantu ibuye riraturuka cyangwa ngo umunye umuntu uriteye kuko aba atagaragara.

Bamwe muri abo baturage bavuze uko byatangiye

Umwe ati" ku mugoroba twumvise amabuye aturutse ruguru yikubita hejuru y'inzu andi agwa mu muhanda rwagati twarashakuje cyane twiruka tujya kureba uduteye amabuye turamubura yewe na n'ijoro twacanye amatoroshi tubura umuntu ariko amabuye dukomeza kuyumva.

Undi nawe yavuze ati" Nagiye kumva ikinonko kinyikubizeho mbura aho giturutse numva no ku rugi byikubiseho ariko tukabura aho biri guturuka.

Abaturage bakomeza bavugako ibyo bibabangamiye cyane kuko abana babo batagikinira hanze kandi amategura akaba yaramenaguritse bitewe nayo mabuye batazi aho aturuka.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangajeko icyo kibazo atarakizi ariko ubu bakaba bagiye kugikurukirana. 

Abo baturage batangajeko iminsi imaze kuba ine kuko ibyo byatangiye ku wa kane w'icyumweru gishize none  ku wa kabiri hakaba hageze.

Usibye kuba umuntu utera ayo mabuye atagaragara n'umuntu utewe iryo buye ntabwo akomereka abaturage bakaba bakomeje kuba mu gihirahiro bibaza amaherezo y'ibi bintu byababereye amayobera.

 



Izindi nkuru wasoma

Indoneziya:Abantu 43 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n'imyuzure

Minova:Igisasu bivugwa ko cyatewe na M23 cyahitanye abantu babiri

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Uruganda "AFRINEST" rukora ubwato rwahishyuye impamvu ishobora kuba yarateye impanuka y'ubwato bwarw

Kamonyi:Batanu bapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-23 12:15:08 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaBikomeje-kuba-amayobera-aho-abantu-bari-guterwa-amabuye-ariko-bakabura-aho-ari-guturuka-.php