English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria:Umugabo yakoranye ubukwe n'abageni batatu icyarimwe

Umugabo wo muri Nigeria witwa Tersugh Aondona yaciye agahigo atangaza benshi ubwo yakoraga ubukwe n’abagore batatu icyarimwe, ubwo bukwe bwabereye mu gace ka Kwande mu ishuri rya Lante Kukwagh Intergrated Secondary School  muri Leta ya Benue.

 

Amakuru avuga ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu  baturutse imihanda yose baje kureba ubwo bukwe bw’igitangaza burimo abagore batatu n’imugabo umwe,abagore bashingiranywe n’uwo mugabo ni Nancy,Sulumshina ndetse na Blessing.

 

Amakuru y’ubu bukwe yamenyekanye ubwo inshuti ya Tersugh yitwa Nyam yashiraga amafoto kuri Facebook ndetse atumira bantu bose kuzajya kwihera ijisho ubwo bukwe bw’agatangaza.

Inshuti nyinshi za Tersugh zakomeje ku mwifuriza ubukwe bwiza ndetse n’abageni be batatu.

Igihe inshuti Nyam yashiraga ubutumire ku rubuga rwa Facebook yavuze ko ubwo bukwe bushobora kuba aribwo bwa mbere buzitabirwa n’abantu benshi muri Leta ya Benue.



Izindi nkuru wasoma

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere

Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bose bahasiga ubuzima

Abadipolomate batatu b'Ubufaransa birukanwe muri Brukina Faso

Abazukuru batatu b'umukecuru bagwiriwe n'inzu bahita bapfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-02 16:48:14 CAT
Yasuwe: 88


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NigeriaUmugabo-yakoranye-ubukwe-nabageni-batatu-icyarimwe.php