English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abazukuru batatu b'umukecuru bagwiriwe n'inzu bahita bapfa 

Ku wa kabiri tariki ya 16 Mata 2024 abana batatu bakaba  abuzukuru  b'umukecuru witwa Mukaboyi Anastasie utuye mu Kagali ka Raranzige Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru bagwiriwe n'inzu bahita bahasiga ubuzima.

Amakuru avugako iyi nzu yari ishaje ikaba yaragwiriwe n'umukingo maze ihita ibagwaho ari nako abazukuru ba Anastasie  batatu bahise bahasiga ubuzima.

Abazukuru batatu bapfuye ni uwitwa Nizeyimana Valens w'imyaka 19 Niyonizeye Diane w'imyaka 16 na Niyonkuru Emmanuel w'imyaka 13.

Uwo mukecuru n'undi muntu bari kumwe ntacyo babaye kuberako uruhande bari barimo rutigeze rugwa hasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmnauel Habiyaremye yabwiye umuseke.rw ko iperereza rigikomeje kandi imirambo ya banyakwigendera ikaba yahise ijyanwa mu bitaro kugirango ikorerwe isuma.

SP Habiyaremye yavuzeko iyo nzu yari ishaje,  Ati"turihanganisha umuryango wabuze ababo ariko bajye bagerageza gutangira amakuru ku gihe kugirango bafashwe hakumirwe ko ibyo byabaho kuko biragaragarako iyo nzu yari ishaje."

 



Izindi nkuru wasoma

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bose bahasiga ubuzima



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-17 14:18:56 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abazukuru-batatu-bumukecuru-bagwiriwe-ninzu-bahita-bapfa-.php