English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere

Inkuru yari ikomeje gukura imitima ya benshi n'iya bana batatu ba bakobwa baburiwe irengero bari kuva ku ishuri kandi abo bana bakaba bari mu kigero kwimwe.Hari hakomeje kwibazwa aho abo bana baba baherereye ariko amakuru yamenyekanye nuko abo bana bamaze kuboneka.

Amakuru dukesha Kigali Today avugako abo bana basanzwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagali ka Karambi mu Mudugudu wa Gafunzo bakaba barakuwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo Akagali ka Nyagatete mu Mudugudu wa Gashyenyi.

Amakuru avugako abo bana abo bana bari batwawe n'undi mwana uri mu kigero cy'imyaka hagati ya 12 na 13 ariko hakaba hakomeje kwibazwa icyabimuteye gusa iperereza ryo rirakomeje.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangajeko kubona abo bana ari inkuru ishimishije kandi iruhura imitima ya benshi yaba ababyeyi b'aba bana,abaturanyi ndetse n'ubuyobozi muri rusange.

Gasana Richard  yakomeje avugako asaba ababyeyi kugira ibyo bitwararika ,Ati" Ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo by'umwihariko nk'abakiri bato mu gihe cyo kujya cyangwa bava ku ishuri bakabajyana ku ishuri ndetse  bakajya no  ku bacyura. turateganya no kugirana inama n'abarezi b'abana aho biga mu marerero ibi bakabyitaho ku buryo umwana ava ku ishuri ari uko haje ababyeyi be bakamutwara cyangwa se undi muntu batumye kandi byamenyeshejwe abarezi b'abana."

Biravugwako nyuma yuko abo bana babonetse bahise bajyanwa mu bitaro kugirango hasuzumwe uburyo ubuzima bwabo buhagaze nyuma yuko bari bamaze iminsi hafi ibiri baburiwe irengero.



Izindi nkuru wasoma

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Abanye-Palestine barabarirwa mu bihumbi basabwe guhunga bava mu mujyi wa Rafah

Rutsiro:Abaturiye n'abakorera muri Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ibyiza imaze kubagezaho

Kayonza:RBC irashima uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu guhwiturira ababyeyi batwite kwipimisha bari

Abaturiye n'abakorerea muri Pariki ya Gishwati barishimira urwego imaze kubageza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-28 04:37:53 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GatsiboAbana-batatu-bari-baraburiwe-irengero-babonetse-mu-kandi-karere.php