English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abadipolomate batatu b'Ubufaransa birukanwe muri Brukina Faso

Burkina Faso yirukanye Aba Dipolomate batatu b’Ubufaransa, barashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu", nk’uko byagaragaye mu butumwa bwashikirijwe Ambasade y'Ubufaransa muri Burkina Faso.

Umubano mwiza hagati y'Ubufaransa na Burkina Faso  warushijeho kugenda uzampa kuva Kapiteni Ibrahim Traoré  yafata ubutegetsi  habaye coup d’Etat muri Nyakanga 2022.

Nyuma y'amezi make habaye coup d’Etat  Brukina Faso yahise ihagarika amasezerano ya gisirikare yagiranye n'Ubufaransa mu 1961 nyuma yo kubona ingabo z'Abafaransa zivuye mu gihugu.

Kuva icyo gihe Ambasaderi w'Ubufaransa muri icyo gihugu yahise ahamagarwa kandi kuva icyo gihe nti yigeze asimburwa.

Nyuma yo gucana umubano n'Ubufaransa Brukina Faso yahise igirana umubano n'igihugu cy'Uburusiya  ndetse Uburusiya bukomeza no mu bindi bihugu bikikije Brukina Faso birimo Mali na Niger.

Ibi bihugu byombi uko ari bitatu bikunze guhura n'ibitero by'abajihadisite bava mu mitwe ifitanye isano na Al-Qaeda n'umutwe wa Leta ya Kisilamu.

Ibyo bitero bimaze guhitana Abasivile n'abasikare bagera ku 200.000 ndetse n'abaturage babarirwa muri za miriyoni bavanwa mu byabo.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze

Emmanuel Macron asanga kwirukana M23 muri RDC atariyo nambwe ya mbere

Abimuwe muri Bannyahe imyaka 7 ishize bababajwe n'indishyi bagiye guhabwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-18 14:47:29 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abadipolomate-batatu-bUbufaransa-birukanwe-muri-Brukina-Faso.php