English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Loni yasabyeko abakozi bayo barenga 100 bafunzwe barekurwa byihuse

Ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe ,umuryango w’abibumbye wizihije, umunsi mpuzamahanga w’ubufatanye wahariwe abakozi bayo bafunzwe ndetse n’ababuriwe irengero bari mu bikorwa by’uwo muryango.

Umuvugizi wa MONSUCO i Beni, Jean Tobi Okala yatangaje ko abakozi ba Loni ijana na mirongo ine na babiri bafunzwe kuva mu 2021.

Ati: "Uzi ko dukora akazi kacu ko kubungabunga amahoro mu bihe bimwe na bimwe biteye akaga. Tujya mu bihugu nka Afuganisitani, Kupuro, Libani, Iraki, Haiti, n'ibindi… Kandi na hano mu burasirazuba bwa DRC nabyo ntibyoroshye. ”

Umuvugizi wa MONUSCO i Beni akomeza avuga ko umunsi mpuzamahanga w’ubufatanye n’abakozi bafunzwe cyangwa baburiwe irengero, yibutsa akaga abakozi ba Loni bahura nako mu gihe bakora akazi kabo ku kubungabunga amahoro ku isi.

Ati: “Abakozi b'igihugu bakunze guhura n’akaga gakomeye, kandi bahura n’ibikorwa by’iterabwoba bitemewe ku mutekano wabo . turasaba ko bagenzi bacu barekurwa bidatinze. ”

Kuri we, uyu munsi, utazwi cyane, ni umwanya w'ingenzi wo gusaba ubutabera n'umutekano ku bakozi ba Loni, abahoze ndetse n'ubu bakiri abakozi, baharanira iterambere rirambye ry'ikiremwamuntu.

Kuva Umuryango w'Abibumbye washingwa mu 1945, “abagore n'abagabo ibihumbi byinshi bakorana cyinyamwuga, bakorana ubutwari n'ubwitange bamwe bahasie ubuzima ndetse abatari bake bisanze muri gereza



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b'imitwe yitwaza intwaro

Dubai:Amashuri yafunze n'abakozi ba Leta bari gukorera mu rugo kubera imvura idasanzwe

Amerika yaburiye abaturage bayo bakorera ingendo muri Isreal kubera igitero cya Iran

Tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-26 13:31:49 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Loni-yasabyeko-abakozi-bayo-barenga-100-bafunzwe-barekurwa-byihuse.php