English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu  Rwanda mu 1994 buri munsi hicwaga Abatutsi babarirwa mu bihumbi mu minsi 100 gusa hari hamaze kwicwa Abatutsi barenga 1,000,000.

Kuri tariki ya 11 Mata 1994 ubwicanyi hirya no hino mu gihugu bwarakomeje Abatutsi benshi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro  bari bahiteze kurindwa n'ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro barishwe kuko izo ngabo zabasize mu maboko y'interahamwe zihita zibica.

Kuri iyi tariki Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Shagasha barishwe

Muri uru rusengero rwa ADEPR Shagasha hiciwe Abatutsi bagera kuri 60 kuko hari hahungiye Abagore n'abana ariko abagabo bahahungiraga bahitaga babica ndetse n'abana babahungu babakuraga mu bandi bakajya kubica bigatuma ababyeyi bafata abana babo babahungu bakabambika amakanzu kugiramgo interahamwe zigirengo n'abakobwa.

Kuri iyi tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma

Mu cyahoze ari Komini Gizuma Segiteri Ruharambuga ubu ni mu Karere ka Nyamasheke hakusanirijwe Abatutsi basaga 50 bahurizwa mu nzu y'uwitwa Mukandagara Odette barabica bose barabamara.

Nanone mu cyahoze ari Segiteri ya Nyamuhanga  Cellure Kimpundu hiciwe Abatutsi basaga 1,000  bakaba bari bakusanyije n'interahamwe zaho ubwo zari zatangiye gukubita abantu no kubatoteza

Kuri iyi tariki Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika,Abatutsi bari bahungiye kuri Pariuwasi ya Hanika biciwe mu nzu z'abapadiri,muri Centre de Sante no muri Centre Nutritionelle ayo mazu yose akaba yari aya Paruwasi ya Hanika

Kuri iyi tariki Abatutsi biciwe i Midiho EAR Nyagatovu

Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho mu Kagali ka Nyarutovu tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi barenga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu barishwe bigizwemo uruhare n'umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas



Izindi nkuru wasoma

Gakenke:Abarenga 40 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu mu birori

Rubavu:Hibutswe imbaga y'Abatutsi biciwe ahiswe Komine Rouge

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

Perezida w'u Rwanda n'uw'Ubufaransa baganiriye byinshi binyuze kuri telefone



Author: Elysee Niyonsega Published: 2024-04-11 10:17:56 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tariki-ya-11-Mata-1994-Abatutsi-barenga-15000-biciwe-kuri-Paruwasi-ya-Hanika.php