Ikipe y'igihugu Amavubi yamaze kugera mu Rwanda(Amafoto)
Mu ijoro ryakeye ikipe y'igihugu amavubi yageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe ivuye muri Madagascar aho yakiniye imikino ibiri ya gicuti.
Abo bakinnyi bageze i Kigali saa sita n'iminota 45,amavubi akaba yari yaragiye gukina mu imikino ya gicuti mu rwego rw'amatariki agenwa n'impuzamashirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi,ko ibihugu bikina imikino hagati yabyo aho n'iya gicuti ikinwa muri iki gihe igira uruhare ku rutonde ngaruka kwezi ko ibuhugu bihagaze mu mupira w'amaguru.
Amavubi avuye muri icyo gihugu yitwaye neza kubera ko ivuye muri icyo gihugu adatsinzwe ,umukino yakinnye tariki ya 22 Werurwe 2024,aho yanganije na Botswana 0-0, undi mukino wakinwe tariki ya 25 Werurwe 2024 ibasha gutsinda Madagascal 2-0.
Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagarutse kugirango bitabire amarushanwa y'amakipe bakinira ndetse n'abakinira hanze bagiye gusubira mu makipe yabo mu gihe bategereje ko amavubi asubira mu kibuga muri Kamena uyu mwaka bakina imikino y'umunsi wa gatatu n'uwa kane y'amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.
Muri iyo mikino u Rwanda ruzakina na Benin ndetse na Lesotho mu itsinda bahuriyemo na Nigeria,Afurika y'Epfo na Zimbabwe ubu iryo tsinda rikaba riyobowe n'u Rwanda n'amanota ane mu mikino ibiri imaze gukina.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show