Amavubi akomeje kuzamuka ku rutonde rwa FIFA
Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Mata 2024,Ishirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA ryashize ahagaragara urutonde rw'uko amakipe akurikiranye ku rwego rw'isi, kuri urwo rutonde ikipe y'igihugu Amavubi yazamutseho imyanya ibiri.
Kuri urwo rutonde ngaruka kwezi Amavubi yaje ku mwanya wa 131 n'amanota 1112.44 mu gihe ku rutonde ruheruka gusohoka tariki ya 15 Gashyantare yari yaje ku mwanya wa 133 n'amanota 1170.04.
Amavubi azamutseho iyo myanya mu gihe mu minsi yashize yitwaye neza mu mikino ya Gicuti ubwo yakinaga n'ikipe yigihugu ya Botswana bakanganya 0-0 ndetse ibasha gutsinda ikipe y'igihugu ya Madagascal 2-0.
Ku rwego rw'Isi igihugu cyiyoboye uru rutonde ni Arigentina hakurikiraho u Bufaransa,u Bubiligi,u Bwongereza,Brezil,Portugal, u Buholandi,Espagne na Croatia.
Ku mugabane wa Afurika Maroc niyo iza ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Senegal,Nigeria,Misiri,Cote d'Ivoire,Tinisia,Algeria,Mali,Cameroon na Afurika y'Epfo.
Ikipe y'igihugu Amavubi ari kwitegura imikino y'umunsi wa gatatu n'uwa kane yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cyo mu 2026 . muri iyo mikino u Rwanda ruzahura na Lesotho na Benin muri Kamena uyu mwaka.
U Rwanda nirwo ruyoboye itsinda ruhuriyemo na Benin ,Lesotho,Zimbabwe na Afurika y'Epfo nyuma yuko rubashize kunganya na Zimbabwe 0-0 ndetse rutsinda Afurika y'Epfo 2-0.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show