English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibibazo ni byinshi ku bapilote basinziriye batwaye indege

Abategetsi muri Indonesia barimo gukora iperereza ku ndege yaho yitwa Batik Air nyuma y’uko abapilote bombi basinziriye hashije iminota  30 indege batwaye ihagurutse.

Abo bagabo babiri  basinziriye batwaye indege mu mpera za Mutarama ubu babaye bahagaritswe by’agateganyo ,iyo ndege yari ivuye mu mujyi wa Sulawesi igiye mu murwa mukuru Jakarta.

Umwe muri bo bivugwa ko yari ananiwe kuko yari avuye kwita ku mpanga umugore we yabyaye.

Indege bari batwaye ya Airbus A320 yataye inzira yayo umwanya muto, bakangutse babasha kuyururutsa neza, abagenzi bose 153 n’abakozi b’indege ntawagize ikibazo.

Umupilote w’imyaka 32 yabwiye pilote bafatanya ngo ayobore indege hashize iminota igera kuri 30 ihagurutse, amubwira ko akeneye akaruhuko.

Uyu mugenzi we w’imyaka 28 yaremeye, nk’uko raporo iva muri minisiteri y’ubwikorezi ibivuga.

Gusa hashize akanya uyu nawe yahise atwarwa n’ibitotsi arasinzira. Iyo raporo ivuga ko hari hashize ukwezi kumwe umugore we abyaye impanga kandi ari mu bazitaho.

Abagenzura ikibuga cy’indege cya Jakarta bagerageje kuvugisha abo mu kizuru (cockpit) cy’iriya ndege ariko ntibabona igisubizo.

Uko guceceka kwabo kwamaze iminota 28 kugeza ubwo pilote mukuru yakangutse asanga mugenzi we nawe ari mu rinini. Yasanze kandi indege yavuye mu nzira yayo.

Yakanguye mugenzi we maze bombi basubiza ubutumwa bwa radio bwa Jakarta bakomeza urugendo kandi bururutsa indege neza.

Ibipimo by’abaganga bifatwa mbere y’uko bahaguruka byemeje ko aba bapilote bari bameze neza igihe bajyaga kugurutsa indege. Gutembera kw’amaraso yabo no gutera k’umutima byari ibisanzwe kandi nta nzoga zari mu mubiri wabo.

Gusa ntabwo ibizamini byerekanye niba ikiruhuko bari bafashe mbere y’akazi cyari gikwiriye nk’uko inzobere mu by’indege Alvin Lie yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Abategetsi ubu bashyize igitutu kuri Batik Air kubera ibyabaye, aho ukuriye ubwikorezi bw’indege mu gihugu yasabye Batik Air kurushaho guha gihagije abakozi bayo.

Batik Air yavuze ko “yubahiriza igihe gikwiye cyo kuruhuka” kandi ko “ishishikariye kubahiriza ibisabwa byose mu bwirinzi”.

Mu 2019, byabaye ngombwa ko indege y’iyi kompanyi igwa igitaraganya nyuma y’uko umwe mu bapilote bayo ataye ubwenge atwaye.



Izindi nkuru wasoma

Amerika yashizwe mu majwi nka kimwe mu bihugu bituma ibibazo byo muri DRC bidakemuka

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Umukecuru w'imyaka 101 yatunguwe no kwakirwa nk'uruhinja ubwo yarageze ku kibuga cy'indege

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ahubwo asaba Iphone,Radio,mudasobwa n'ibindi byinshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-11 11:28:04 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibibazo-ni-byinshi-ku-bapilote-basinziriye-batwaye-indege-.php