English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ahubwo asaba Iphone,Radio,mudasobwa n'ibindi byinshi

Rashid Hakuzimana ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside, yasabye urukiko guhabwa ibikoresho by’ikoranabunga kugira ngo ashobore gutegura urubanza rwo kwiregura ku byaha aregwa.

Rashid Hakuzimana yafunzwe muri 2021 kubera ibiganiro bitavugwaho rumwe yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga za Youtube byumvikanamo amagambo yo gupfobya no guhanaka jenoside ndetse no kunenga ubutegetsi bw'u Rwanda.

We ahakana ibyo aregwa akavuga ko ari umunyapolitiki uzizwa gutanga ibitekerezo bye.

Hakuzimana Rashid wagombaga gutangira kwiregura ku byaha aregwa yazanye inzitizi y’uko adafite ibikoresho byibanze byamufasha gutegura urubanza rwe no kwiregura ku byaha yarezwe.

Yabwiye urukiko ko akeneye guhabwa mudasobwa ngendanwa yo mu bwoko bwa Ipad, telephone ya Iphone, mudasobwa isanzwe n’ibindi birimo radio, amapaki y’amakaramu, n’impapuro.

Yavuze ko niba urukiko rwemera ko ababuranyi bareshya imbere y’amategeko, ubushinjacyaha bukaba bufite ibyo bikoresho ‘’nanjye ngomba kubibona kugira ngo ntegure kwiregura kwanjye’’

Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranyweho ibyaha bitatu: gupfobya jenoside, gukurura amacakubiri no gukwirakwiza amakuru y'impuha.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwamureze ko yakoreye kuri Youtube.

Mu kumushinja ibyaha, ubushinjacyaha bwagiye bwerekana bimwe mu biganiro yakoze, bukavuga ko bigize ibyaha byo gupfobya no guhana jenoside ndetse no gushyira mu kaga ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Mu rukiko kuri uyu wa kane kandi, Rashid Hakuzimana yasabye ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yatumizwa mu rukiko agasobanura impamvu amwambura impapuro zigendanye n’urubanza rwe aba yandikiye muri gereza, anamushinja ‘’kumufunga binyuranyije n’amategeko’’

Ubushinjacyaha buvuga ku mbogamizi Rachid yatanze, bwavuze ko ari amayeri yo gutinza urubanza kandi ko hari amagambo akoresha butemera, nko kwiyita umunyapolitiki.

Umushinjacyaha yavuze ko nta tegeko rigena ko Rashid Hakuzimana yahabwa ibikoresho by’ikoranabunga yasabye avuga ko ikaramu n’impapuro asanzwe abihabwa.

Icyemezo cy'urukiko kuri icyo kibazo rwategetse ko Rashid agomba guhabwa ibyo abandi bafungwa bagenerwa na gereza naho ibindi by'inyongera nta shingiro bifite, urubanza rukazasubukurwa ku itariki 26 z’ukwezi kwa 5.

Hakuzimana Abdoul Rachid uburana atunganiwe, yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri Youtube anenga ubutegetsi bw'u Rwanda.

We avuga ko icyo azira ari kuvuga ibitagenda mu gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ahubwo asaba Iphone,Radio,mudasobwa n'ibindi byinshi

Perezida w'u Rwanda n'uw'Ubufaransa baganiriye byinshi binyuze kuri telefone

Bugesera:Abarokotse Jenoside barasaba ko ahabereye ubwicanyi ndengakamere hashyirwa ibimenyetso

DRC:UNADI irasaba ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry’abasivili 34 bitwaje imbunda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-26 06:47:05 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rashid-Hakuzimana-yanze-kwiregura-ahubwo-asaba-IphoneRadiomudasobwa-nibindi-byinshi.php