English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukecuru w'imyaka 101 yatunguwe no kwakirwa nk'uruhinja ubwo yarageze ku kibuga cy'indege

Umukecuru w'imyaka 101 akomeje kwibeshywaho ko ari umwana w'uruhinja kubera ikosa ryo mu buryo bwo mu ikoranabuhanga bwa kompanyi y'indege bujyanye no gukatisha itike mbere y'igihe cy'urugendo.

Icyo kibazo kibaho kubera ko ubwo buryo bwa kompanyi American Airlines yo gutwara abagenzi mu ndege, bugaragara ko budashobora kubara ngo bumenye ko uwo mukecuru wahawe izina  "Patricia" kuberako atifuje ko izina rye ry'umuryango ritangazwa, yavutse mu mwaka wa 1922, aho kuba mu 2022.

Yagize ati: "Byari bisekeje ukuntu bibwiye ko ndi umwana muto cyane kandi ndi umukecuru!"

Ariko uyu mukecuru avuga ko yifuza ko icyo kibazo gicyemuka kuko mu gihe cyashize hari ibibazo cyamuteje.

Urugero, avuga ko hari ubwo abakozi bo ku kibuga cy'indege batateguye uburyo bwo kumutwara bw'imbere ku kibuga cy'indege kuko bari biteze ko ari uruhinja rushobora guterurwa.

Ikibazo BBC yabonye, cyabaye ubwo Patricia yari ari mu ndege iva mu mujyi wa Chicago muri leta ya Illinois ijya mu mujyi wa Marquette muri leta ya Michigan muri Amerika  indege n'uyu munyamakuru wa BBC yari arimo.

Uyu mukecuru yambwiye ati: "Umukobwa wanjye yakatishije itike mbere y'igihe ku rubuga rwa internet, nuko mudasobwa yo ku kibuga cy'indege yibwira ko itariki yanjye y'amavuko ari mu 2022 aho kuba mu 1922.

Ibintu nk'ibyo byambayeho no mu mwaka ushize kandi na bwo bari biteze kwakira umwana aho kuba jyewe."

Mu gukatisha itike, umwanya wo kwicaramo wa Patricia wari wavuzwe ko ari uw'umuntu mukuru.

Umukecuru, wahoze ari umuforomo, buri mwaka ukora urugendo rwo mu ndege agiye gusura abo mu muryango we no kugira ngo abe ahunze gato igihe cy'ubukonje bwinshi, avuga ko ku nshuro zombi byamubayeho abakozi ba kompanyi American Airlines bamwitayeho ndetse baramufasha, nubwo habayeho urwo rujijo.

American Airlines ntiyasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira ngo igire icyo ibivugaho.

Uyu mukecuru avuga ko yifuza ko iki kibazo gicyemuka. Mu rugendo rw'indege rubanziriza uru, Patricia n'umukobwa we bari bategerereje imbere mu ndege nyuma yuko abandi bagenzi bo bari bamaze kugenda, kuko abakozi bo ku kibuga cy'indege batari bamuteguriye igare ryo kugendamo.

Avuga ko mu gihe imyaka ye nyakuri yaba izirikanwe, byanafasha umukobwa we Kris.

Yagize ati: "Nifuza ko bakora iyo mudasobwa kuko umukobwa wanjye byabaye ngombwa ko atwara imizigo yacu yose n'imyenda nko muri kilometero irenga imwe kuva ku muryango w'ikibuga umwe kugeza ku wundi."



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Nyamasheke:Umusaza w'imyaka 67 yasanzwe mu bwiherero yacagaguwemo ibice

Ubwongereza busanga buhagaritse guha intwaro Israel umutwe wa Hamas waba ubonye urwaho

Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame

Bisi ya PSG yasize Kylian Mbappe ku kibuga nyuma yo gutsindwa na Dortmund



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-28 08:27:56 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukecuru-wimyaka-101-yatunguwe-no-kwakirwa-nkuruhinja-ubwo-yarageze-ku-kibuga-cyindege.php